Police FC yirukanye Twizerimana Onesme

Kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Mutarama 2023, ikipe ya Police FC yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu Twizerimama Onesme, kubera imyitwarire mibi.

Twizerimana Onesme
Twizerimana Onesme

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Umunyamabanga w’ikipe ya Police FC, CIP Obed Bikorimana, yavuze ko uyu musore atubahirije amasezerano, bifitanye isano n’imyitwarire mibi.

Yagize ati "Yego nibyo, ni ukubura imyitwarire. Hashingiwe ku masezerano dufite hari ingingo zitubahirijwe, ariko byose bifite aho bihuriye n’imyitwarire idahwitse."

Twizerimama Onesme yari asigaranye amasezerano y’umwaka umwe akinira ikipe ya Police FC, akaba atandukanye na yo mu gihe muri shampiyona ya 2022-2023, yari amaze kuyitsindira ibitego bitanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka