Police FC yahawe umuyobozi mushya, Mashami Vincent agirwa umutoza mukuru

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yakoze impinduka mu mu buyobozi bw’ikipe yayo y’umupira w’amaguru “Police FC”, inashyiraho Mashami Vincent nk’umutoza mukuru

Kuri uyu wa Kabiri Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamaze gukora impinduka mu buyobozi bwayo, aho Assistant Commissioner of Police (ACP) Yahaya Kamunuga yagizwe Umuyobozi w’iyi kipe (Chairman), naho ACP (rtd) Bosco Rangira wari usanzwe ayiyobora aba Visi-Perezida wa mbere w’ikipe.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Yahaya Kamunuga yagizwe Umuyobozi w'iyi kipe (Chairman)
Assistant Commissioner of Police (ACP) Yahaya Kamunuga yagizwe Umuyobozi w’iyi kipe (Chairman)
Mashami Vincent yagizwe umutoza mukuru wa Police FC
Mashami Vincent yagizwe umutoza mukuru wa Police FC

Superintendent of Police (SP) Regis Ruzindana yagizwe Visi-Perezida wa kabiri unashinzwe ibikorwa byo kugura abakinnyi. Mashami Vincent wabaye umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi”, APR FC ndetse na Bugesera, akaba ari we wagizwe umutoza mukuru.

ACP Yahya Kamunuga ubwo yari muri Tanzania mu batangije imikino izwi nka "ECAHF" muri Handball, aho igikombe cyatwawe na Police Handball Club y'u Rwanda
ACP Yahya Kamunuga ubwo yari muri Tanzania mu batangije imikino izwi nka "ECAHF" muri Handball, aho igikombe cyatwawe na Police Handball Club y’u Rwanda

Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Police FC, Chief Inspector of Police (CIP) Obed Bikorimana yavuze ko izi mpinduka zibaye mu rwego rwo kongerera imbaraga ikipe hagamijwe ko umwaka utaha w’imikino iyi kipe yakwitwara neza igatwara igikombe cya shampiyona.

Yagize ati: “Umwaka ushize wa 2021-2022 w’imikino ya Shampiyona, ikipe ya Police FC ntiyitwaye neza, bikaba ari nayo mpamvu ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda bwakoze izi mpinduka hagamijwe ko iyi kipe yakongererwa imbaraga ku buryo umwaka utaha w’imikino izaba ari umukandida mwiza wo gutwara ibikombe."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka