Police FC yahagaritse abatoza bayo batatu, ikipe isigarana umutoza w’abanyezamu

Ikipe ya Police FC yamaze guhagarika abatoza bayo batatu ibashinja umusaruro mubi, isigaranwa n’umutoza w’abanyezamu Nkunzingoma Ramadhan

Ubuyobozi bw’ikipe ya Police Fc bwamaze gufata umwanzuro wo gusezerera abatoza bayo batatu, nyuma y’uko babonye ko inshingano bari bahawe batabashije kuzigeraho muri iki gihe cy’imyaka hafi ibiri bari bamaze batoza iyi kipe.

Haringingo Francis n'abamwungirije bahagaritswe
Haringingo Francis n’abamwungirije bahagaritswe

Abatoza bahagaritswe ni umutoza mukuru Haringingo Francis, Rwaka Claude wari umwungirije ndetse na Niyitunga Jean Paul wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi, ikipe ikaba igomba gusigarana na Ramadhan Nkunzingoma usanzwe ari umutoza w’abanyezamu.

Usibye umutoza Nkunzingoma Ramadhan, Umunyambanga mukuru wa Police FC yatangaje ko babaye baniyambaje umutoza Ildephonse Nkotanyi usanzwe utoza Interforce, ikipe nayo ya Polisi y’u Rwanda.

Ikipe ya Police FC yatangiye shampiyona ifite intego zo kwegukana igikombe, kugeza ubu iri ku mwanya wa gatandatu mu makipe umunani ahatanira igikombe, ikaba iheruka gutsindwa na APR FC ibitego bitatu ku busa, ikaba kandi yaranatsinzwe na Bugesera ibitego 2-1.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka