Police FC yabonye intsinzi, AS Kigali na Mukura VS zibona inota rimwe

Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gashyantare 2022, hatangiye gukinwa umunsi wa 19 wa shampiyona haba imikino ine, aho Police FC yabonye intsinzi.

Police FC yatsinze Gorilla FC
Police FC yatsinze Gorilla FC

Kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Police FC yaherukaga gutsindwa imikino ibiri (2) ikurikirana, yabonye intsinzi imbere y’ikipe ya Gorilla FC yakomeje kuba mu myanya ya nyuma ku rutonde, dore ko iri ku mwanya wa 15 n’amanota 14 nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1.

Ibitego bya Police FC byombi byabonetse mu gice cya kabiri cy’umukino bitsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique ku munota wa 63 n’uwa 82, mu gihe Laura Frank yatsindiye ikipe ya Gorilla FC yari yakiriye umukino, ku munota wa 32.

Bigoranye As Kigali yakuye inota rimwe kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu, nyuma yo kuhanganyiriza n’ikipe ya Marine FC ibitego 2-2, byatsinzwe na Shabah Hussein ku munota wa 63 na Hirwa Jean de Dieu wa Marine FC witsinze igitego ku munota wa 86, mu gihe Marine FC yujuje imikino itanu (5) nta ntsinzi. Yatsinzwe imikino ine (4) ikanganya umwe (1), yatsindiwe na Felicien Hakizimana ku munota wa 15 na Rushema Christian ku munota wa 74.

Mukura yanganyije nyuma y'imikino 6 itsinda gusa
Mukura yanganyije nyuma y’imikino 6 itsinda gusa

Mukura VS yari yakiriye ikipe ya Rutsiro kuri stade mpuzamahanga ya Huye, maze nyuma y’imikino itandatu idatsindwa cyangwa ngo inganye, yatakaje amanota abiri imbere y’ikipe ya Rutsiro FC banganyije igitego 1-1, aho ku munota wa mbere Muhoza Tresor yatsindiye Mukura VS, naho Jules Watanga Shukuru atsindira Rutsiro FC ku munota wa 70.

Mukura VS yasoje umukino ari abakinnyi 10 kubera ikarita y’umutuku yahawe Kamanzi Ashraf ku munota wa 88, nyuma yo kubon amakarita abiri y’umuhondo.

Gasogi United nyuma y’imikino ibiri (2) idatsinda, yongeye kubona amanota atatu itsinze Bugesera FC igitego 1-0, cyatsinzwe na Hassan Djibrine biyishyira ku mwanya wa munani n’amanota 22.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022, hateganyijwe imikino ibiri irimo umukino Rayon Sports izakiramo APR FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, naho Epoir FC i Rusizi yakire Musanze FC, mu gihe ku Cyumweru Kiyovu Sports izakira Gicumbi FC, Etincelles FC kuri stade Umuganda yakire Etoile de l’Est.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka