POLICE FC itsinze APR FC, Kiyovu ihita ifata umwanya wa mbere

Mu mukino w’umunsi wa 24 utarabereye igihe waberaga kuri PELE Stadium I Nyamirambo usize ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC itakaje bidasubirwaho umwanya wa mbere nyuma yo gutsindwa na POLICE FC ibitego 2-1.

Imyaka yari ibaye 11 ikipe ya POLICE FC idatsinda ikipe ya APR FC dore ko yaherukaga kuyitsinda mu mwaka wa 2012 mu Werurwe icyo gihe ikipe ya POLICE FC yatsinze APR FC ibitego 3-2.

Ikipe ya APR FC yagiye gukina uyu mukino ibizi neza ko isabwa kuwutsinda kugirango ikomeze kwiyongerera amahirwe yo gukomeza kwiruka ku gikombe cya Shampiyona mugihe ikipe ya Police FC yo yamaze gutakaza amahirwe yo kwegukana igikombe cy’uyu mwaka.

Ikipe ya POLICE FC niyo yinjiye neza mu mukino ndetse byanashobokaga ko yafungura amazamu hakiri kare kumupira wazamukanywe na Mugisha Didier ariko awuteye uca iruhande gato y’izamu ryari ririnzwe na Ishimwe Jean Pierre.

Ku munota wa gatanu Ruboneka Jean Bosco yagerageje ishoti ari nko muri metero 35, ariko umupira uca hejuru y’izamu ryari ririnzwe na Kwizera Janvier.

Ku munota wa 32, Mugisha Didier wari wazonze cyane ubwugarizi bwa APR FC yafungunguye amazamu ku mupira yahawe maze acika abakinnyi b’inyuma ba APR FC bari barangaye, aroba umunyezamu Ishimwe Pierre wari wasohotse nabi.

Nyuma y’iminota 4 gusa POLICE FC ifunguye amazamu, Nshuti Dominique Savio yaje guhindura umupira ari kure y’urubuga rw’amahina maze atsinda igitego cya kabiri ku mupira wari umaze gutangwa nabi n’umunyezamu wa APR
FC, Ishimwe Pierre.

Nshuti Dominique Savio yatsinze igitego cya kabiri
Nshuti Dominique Savio yatsinze igitego cya kabiri

Ku munota wa 42 mbere gato ko amakipe yombi ajya kuruhuka Ishimwe Fiston yaje gutsindira ikipe ya APR FC ku mupira wari watewe na Mugisha Bonheur ukurwamo na Kwizera Janvier maze Ishimwe Fiston awusongamo.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa APR FC aho yakuyemo Ramadhan Niyibizi maze bashyiramo Nshuti Innocent, Ishimwe Fisto na Yanike Bizimana basohotse mukibuga maze hinjiramo Anicet Ishimwe na Kwitonda Alain nabo batagize icyo bafasha mugihe APR yari yugarijwe.

Ku munota wa 67 ikipe ya Police nayo yakoze impinduka aho kapiteni wayo, Nshuti Dominique Savio wari wavunitse yasimbuwe na Ntirushwa Aime naho Kayitaba Bosco asimbura Hakizimana Muhadjiri.

Mugisha Didier wari witwaye neza muri uyu mukino kuruhande rwa POLICE FC nawe yasohotse mu kibuga maze asimburwa na Ntwari Evode.

Ku munota wa 78 ikipe ya POLICE FC yabonye igitego gitsinzwe na Iyabivuze Osee acomekewe umupira maze abakinnyi ba APR FC bibwira ko yaraririye, aragenda aroba umunyezamu Ishimwe Pierre washatse gusohoka ariko nyuma yo kuganira kw’abasifuzi bayobowe na Twagirumukiza Abdulkarim bemeza ko Iyabivuze yari yaraririye igitego baracyanga, byateje akavuyo.

Ikipe ya APR FC yakomeje gushakisha uburyo butandukanye bwo kwishyura ariko birananirana umukino urangira ari ibitego 2-1.

Mu yindi mikino yabaye ikipe Kiyovu Sports yatsinze Gorilla FC 2-1, Mukura itsinda Espoir ibitego 3-1, Marine itsinda Rutsiro ibitego 2-1, Sunrise itsinda Etincelles ibitego 2-0 naho umukino wahuje ikipe ya Rayon Sports na Rwamagana ntabwo warangiye kuko wasubitswe kubera imvura yaguye ku kibuga cya Ngoma.

Nyuma y’iyi mikino ikipe ya Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 56 ikurikiwe na APR n’amanota 53.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka