Police FC iracyari ku mwanya wa mbere

Police FC ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere, nyuma yo gutsinda APR ibitego 3 kuri 2 mu mukino wa shampiyona usoza imikino ibanza (Phase Aller) wabereye kuri stade Amahoro kuwa gatandatu tariki 11/02/2012.

Mbere y’uko aya makipe yombi akina, yanganyaga amanota 24 ariko Police ikaza imbere kuko yari izigamye ibitego byinshi. Kuri uyu wa gatandatau nibwo Police yatangiye gusiga APR kuko yasoje imikino ibanza ishyizemo ikinyuranyo cy’amanota atatu.

Ubwitange no kumenya gutsinda byaranze Meddie Kagere na Laudit Mavugo nibyo byahesheje intsinzi Police FC irimo gushaka igikombe cya mbere cya shampiyona mu mateka yayo.

Muri uyu mukino, APR ifite igikombe cya shampiyona giheruka, ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 17, ubwo Olivier Karekezi yateraga ishoti adahagaritse umupira yari ahawe neza na myugariro ukomoka muri Uganda Habib Kavuma.

Nubwo Police yatangiye ikina nabi, nyuma yo gutsindwa igitego cya mbere yahinduye imikinire maze itangira gusatira byahise binatanga umusaruro. Ku munota wa 33, Meddie Kagere yatsinze neza Penaliti, nyuma y’ikosa we ku giti cye yari akorewe mu rubuaga rw’amahina n’umunyezamu wa APR FC, Nkunzingoma Ramadhan.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yatangiye ashaka gutsinda ariko uburangare bw’abakinnyi b’inyuma ba Police butuma Kabange Twite atsinda igitego cya kabiri cya APR ku munota wa 66.

Uko APR yatsindaga, Police FC ntiyacikaga intege ahubwo yakazaga umurego igahita yishyura. Laudit Mavugo watsinze ibitego bibiri ubwo Police FC yatsindaga Isonga muri shampiyona ku wa gatatu mbere yo gukina na APR, yari yananiwe kwigaragaza mu gice cya mbere.

Igice cya kabiri cy’uwo mukino ni we wacyihariye kuko ku munota wa 68, Laudit Mavugo ukomoka i Burundi yakinanye neza na Meddie Kagere maze yishyura igitego cya kabiri, nyuma y’iminota ibiri gusa Kabange Twite atsinze icya APR.

Nyuma yo kunganya ibitego 2 kuri 2, amakipe yombi yakomeje kugerageza gushaka uko yatsinda ariko bakanakinana ubwitonzi birinda gukora amakosa ku ruhande rw’inyuma, kuko benshi banatekerezaga ko amakipe yombi ashobora kugabana amanota.

Si ko byagenze kuko, ku munota wa 83, Mike Sebaringa wari winjiye mu kibuga asimbura, yahaye umupira mwiza Laudit Mavugo, maze acenga Nshutinamagara Isamail ahita atsinda igitego cye cya kabiri muri uwo mukino, ari nacyo cyahesheje Police FC intsinzi y’ibitego 3 kuri 2.

Nyuma yo gutsinda uwo mukino, Police FC yashimangiye umwanya wa mbere n’amanota 27, mu gihe APR FC yagumanye amanota 24.

Indi mikino yabaye ku wa gatandatu tariki 11/02/2012, Etincelles na Kiyovu Sport zanganyije ubusa ku busa, gusa Etincelles yakiniye mu rugo kuri stade Umuganda, yabonye uburyo bwiza bwo gutsinda uwo mukino ubwo yabonaga penaliti ariko Tuyisenge Pekeyake akayihusha.

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Nyanza FC yahasanze AS Kigali iyihatsindira igitego kimwe ku busa.

Iyo ntsinzi ya Nyanza FC yatumye iva mu makipe ashobora gusubira mu cyiciro cya kabiri by’agateganyo, kuko yahise ijya ku mwanya wa 11 n’amanota 9, mu gihe AS Kigali yo yagumye ku mwanya wa 13 ari na wo wa nyuma n’amanota 6.

Kuri icyi cyumweru tariki 12/02/2012, Marine irakina na Mukura kuri Stade Umuganda, Rayon Sport ikine n’Amagaju kuri Stade ya Kigali mu gihe La Jeunesse yakira Espoir FC kuri stade yo ku Mumena.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka