Perezida Kagame yishimiye intsinzi ya Arsenal kuri uyu wa Gatandatu

Nyuma y’intsinzi ya Arsenal yo ku munota wa nyuma, Perezida Kagame, abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yagaragaje ko ashimishijwe n’iyi ntsinzi.

Ku mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona yo mu Bwongereza, ikipe ya Arsenal itsinze AFC Bournemouth ibitego 3-2, bituma yongera icyizere cyo kuba yakwegukana igikombe cya shampiyona.

Ikipe ya Arsenal yari yatsinzwe igitego cya mbere ku isegonda rya cyenda umupira ugitangira, itsindwa n’icya kabiri ku munota wa 57 w’umukino.

Arsenal yaje kwishyura ibi bitego bitsinzwe na Thomas Partey ku munota wa 62, Ben White ku munota wa 70.

Arsenal yaje kubona igitego cy’intsinzi mu minota y’inyongera aho hari hongeweho iminota itandatu, igitsinda ku munota wa nyuma w’inyongera gitsinzwe na Reiss Nelson wagiyemo asimbuye.

Nelson araje abafana ba Arsenal neza
Nelson araje abafana ba Arsenal neza

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame usanzwe unakunda ikipe ya Arsenal, abinyujije ku rubuga rwa Twitter yanditse ati "Mbega ibihe bishimishije kuri Arsenal, umutoza, Nelson...natwe twese abafana...Wow"

Arsenal isanzwe ifitanye amasezerano n’u Rwanda yo kwamamaza gahunda ya Visit Rwanda ishishikariza abantu gusura u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abanyarwanda turangsjwe imbere na Nyakubahwa twararanye akanyamuneza rwose!

Nzamuhimana Etienne yanditse ku itariki ya: 5-03-2023  →  Musubize

Abanyarwanda turangsjwe imbere na Nyakubahwa twararanye akanyamuneza rwose!

Nzamuhimana Etienne yanditse ku itariki ya: 5-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka