Perezida Kagame yashimiye abafana ba Rayon Sports bamwifurije Isabukuru nziza

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye abafana ba Rayon Sports bamwifurije isabukuru nziza y’imyaka 65 yizihije tariki 23 Ukwakira 2022.

Mu butumwa Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yavuze ko Perezida Kagame yamutumye ngo abwire Abarayons ko abashimira.

Yagize ati "kuri Gikundiro: AbaRayon Mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame yantumye kubwira AbaRayon mwese ko abashimira byimazeyo ku bw’ubutumwa bwo kumwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 65 y’amavuko."

Nyuma y’umukino wa shampiyona wabereye kuri Sitade ya Kigali Rayon Sports igatsinda Espoir FC ibitego 3-0, ubwo abakinnyi ba Rayon Sports n’abatoza bari bari gushimira abafana baje kubashyigikira nk’uko bisanzwe nyuma ya buri mukino, mu rwambariro hahise haturuka abarimo n’abayobozi ba Rayon Sports bari bafite ifoto ya Perezida Paul Kagame maze abafana nabo bari bafite ifoto ye mu ijwi riri hejuru bati" Muzehe Wacu, Muzehe Wacu. Ni wowe ni wowe....!"

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turabakunda cyane ukuntu mudahwema kutugezaho amakuru meza kandi agezweho murakoze.

Nsengimana Donatien yanditse ku itariki ya: 27-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka