Pep Guardiola yaba agiye gusezera muri Barca

Pep Guardiola yaba yamaze gusezerera abakinyi be ba FC Barcelone muri iki gitondo cyo kuwa gatanu tariki 27/04/2012. Yabwiye abakinnyi ati “Bahungu banjye,ndasezeye muri Barca”.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Espagne byatangaje muri iki gitondo ko nta kabuza Pep Guardiola yasezeye ku butoza bwa FC Barcelona igisigaye ari ukubitangaza imbere y’abanyamakuru ndetse n’umuyobozi wa FC Barcelone Sandro Rosell.

Kuva yatangira gutoza FC Barcelona muri 2008, uyu mutoza w’imyaka 41 wigeze no gukinira iyi ikipe, Guardiola amaze gutwara ibikombe 13 birimo bitatu bya champiyona ya Espagne, bibiri bya Champions League y’Uburayi, igikombe kimwe cy’umwami muri Espagne, bitatu bya Super Cups bya Espagne, bibiri bya Super Cups bya UEFA, ndetse na bibiri by’ibikombe cy’isi cy’amakipe.

Pep Guardiola ngo yaba yatanze impamvu ko agiye kwiha akaruhuko k’umwaka umwe. Abenshi basanga ari uko yaba yarababajwe na cancer y’umutoza wungirije wa Barca akaba n’inshuti ye, Tito Vilanova; nk’uko byatangajwe na AFP.

Ikindi gihurizwaho ni uko yaba yarababajwe no gutsindwa kwa Barca icyumweru gishize imbere ya Real Madrid muri Chambiyona ndetse n’ejo bundi batsindwa na Chelsea muri Champions League y’uburayi.

Kuba atarabashije kwigarurira Shampiyona ya Espagne ndetse n’igikombe cya Champions League inshuro ebyiri zikurikiranye nabyo bishobora kuba mu byatumye Guardiola afata icyemezo cyo gusezera gutoza FC Barcelona.

Mu bashobora gusimbura Guardiola ku butoza muri Barca, haravugwa Marcelo Bielsa usanzwe atoza Athletic Bilbao. Abandi bari kuvugwa harimo Laurenc Blanc utoza ikipe y’igihugu cy’Ubufaransa, Luis Enrique umutoza wa As Roma ikipe yo mu cy’icyiro cya mbere muri Italia ndetse na Ernesto Valverde utoza Olympiakos muri Greece.

Moustapha Rwubaka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka