#PeaceCup2024: Gasogi United itsindiye Police FC iwayo mu mukino ubanza wa 1/2 (Amafoto)

Ikipe ya Gasogi United yatsindiye Police FC mu rugo kuri Kigali Pelé Stadium 1-0, mu mukino ubanza wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro 2023-2024 itera intambwe igana ku mukino wa nyuma.

Ni umukino igice cya mbere Gasogi United yatangiye irushamo Police FC yakoraga amakosa menshi, cyane cyane kuri myugariro Rurangwa Mossi utanarangije igice cya mbere kuko yahise asimbuzwa Kwitonda Ally wari usanzwe afite ikibazo cy’imvune.

Ku munota wa 10 uyu Rurangwa Mossi yakoze ikosa ari imbere y’izamu rye umupira utwarwa na Muderi Akbar wahise atsindira Gasogi United igitego cya mbere.

Uburyo Muderi Akbar yishimiyemo igitego cyahesheje Gasogi United intsinzi akoresha bagenzi be inama
Uburyo Muderi Akbar yishimiyemo igitego cyahesheje Gasogi United intsinzi akoresha bagenzi be inama

Gasogi United yakomeje gukina neza cyane hagati habo hari harimo Niyitegeka Idrissa, Mbirizi Eric na Hamiss Hakim hakomeza kwitwara neza. Uyu Hamiss yatumye abantu batekereza banibaza ku bushobozi bwa rutahizamu Hassan Djibrine wa Gasogi United kuko akenshi yamuhaga imipira myiza ariko akananirwa gutsinda ibitego harimo naho arebana n’umunyezamu gusa.

Ikipe ya Police FC yakomeje gukora ibishoboka byose ngo irebe ko yakwishyura ku bakinnyi nka Bigirimana Abedi,Hakizimana Muhadjili,Mugisha Didier na Djibrine Akuki gusa ubwugarizi bwa Gasogi United bukomeza guhagarara neza byumwiharimo umunyezamu Dauda Ibrahima wakuyemo imipira ikomeye irimo umutwe watewe na Nshuti Dominique Savio mbere y’uko igice cya mbere kirangira batsinzwe 1-0.

Umutoza Mashami Vincent wa Police FC asuhuza Kirasa Alain wa Gasogi United
Umutoza Mashami Vincent wa Police FC asuhuza Kirasa Alain wa Gasogi United

Igice cya kabiri Police FC yagitangiye isimbuza ikuramo Djibrine Akuki ishyiramo Chukwuma Odil. Bitandukanye n’igice cya mbere iyi kipe yakinaga ubona ijya imbere ndetse n’ubwugarizi bwayo bufite umutekano nyuma yo kujyamo kwa Kwitonda Ally.

Ku munota wa 64 Gasogi United yakuyemo Hassan Djibrine yinjiza Kabanda Serge yongera gusimbuza nyuma y’iminota umunani ikuramo Harerimana Abdoulaziz na Hamiss Hakim hajyamo Rugangazi Prosper,Mugisha Rama na Police FC ikuramo Rutonesha Hesbon hajyamo Nyamurangwa Moise.

Gasogi United yakomeje kotsa igitutu ishaka igitego cya kabiri ariko inarinda izamu ryayo byatumye ikuramo Muderi Akbar usatira ishyiramo myugariro Karenzi Djamaldine mu gihe Police FC yari ikeneye igitego yakuyemo Mugisha Didier ishyiramo Smaila Moro.

Uku gusimbuza kwahiriye Gasogi United yakomeje kwihagararaho kugeza iminota 90 ndetse n’itandatu y’inyongera irangiye Police FC itsinzwe igitego 1-0.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 23 Mata 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka