#PeaceCup: Nyuma y’imyaka itandatu APR FC yongeye gutsinda AS Kigali

Ikipe ya APR FC yatsinze AS Kigali igitego 1-0 mu mukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024.

Ni umukino waranzwe n'imbaraga nyinshi
Ni umukino waranzwe n’imbaraga nyinshi

Ni umukino utagaragayemo uburyo bwinshi cyane mu gice cya mbere imbere y’izamu, ariko nanone mu guhererekanya ikipe ya APR FC ni yo yari iri hejuru y’ikipe ya AS Kigali. Iyi APR FC yakinaga idafite rutahizamu wayo Victor Mbaoma ufite ikibazo cy’imvune, ariko yagaruye Fitina Omborenga itajyanye mu mikino ya Mapinduzi Cup ikubutsemo muri Zanzibar.

Ku munota wa 41 w’umukino, APR FC yabonye igitego biturutse ku burangare bw’umunyezamu wa AS Kigali, Cuzuzo Aimé Gael wari waje imbere cyane, maze Ruboneka Jean Bosco amureba uburyo ahagaze nabi yohereza ishoti umupira uramurenga ujya mu izamu, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

AS Kigali yatangiye igice cya kabiri isimbuza ikuramo Ndayishimiye Antoine Dominique na Felix Kone Lotin. Izi mpinduka zatanze imbaraga kuko Kevin Ebene na Ishimwe Fiston binjiye mu kibuga, bafashije AS Kigali nibura kugera imbere y’izamu kuko mu gice cya mbere byayigoye cyane. Iyi kipe mu minota itanu ya mbere yasatiriye izamu rya APR FC cyane inabonamo koruneri ebyiri.

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya Ruboneka Jean Bosco
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya Ruboneka Jean Bosco

Ku munota wa 65 w’umukino ikipe ya APR FC yasimbuje ikuramo Ramadhan Niyibizi. Ku munota wa 69 AS Kigali na yo yasimbuje ikuramo Rafael Osaluwe ishyiramo Iyabivuze Osée. AS Kigali yakomeje gusatira izamu rya APR FC cyane ku ruhande rwa Kevin Ebene, inabona koruneri nyinshi ariko ntizigire icyo ziyibyarira.

Amahirwe abarimo Ishimwe Fiston babonye ndetse n’uburyo Kevin Ebene yakomeje kugerageza byose byanze guhira AS Kigali yihariye igice cya kabiri cyose ikinira imbere y’izamu rya APR FC, maze iminota 90 n’inyongera itandatu yose irangira itsinzwe igitego 1-0.

Itsinzi yasize amateka

Uretse kuba ari intsinzi y’ingenzi kuko APR FC yabonye igitego hanze dore ko yari yakiriwe, ariko ni n’amateka kuko APR FC yashyize akadomo ku rugendo rw’imyaka itandatu idatsinda AS Kigali aho bahuriye hose, kuko yabiherukaga tariki 23 Ukuboza 2018, ubwo yayitsindaga muri shampiyona ibitego 3-0.

Ishimwe Fiston winjiye mu kibuga asimbuye aha yari ahanganye na Nshimirimana Ismael Pitchou
Ishimwe Fiston winjiye mu kibuga asimbuye aha yari ahanganye na Nshimirimana Ismael Pitchou

Kuva icyo gihe amakipe yombi bari bamaze guhura mu mikino 13 mu marushanwa yose, irimo umwe wa gicuti APR FC idatsinda AS Kigali, dore iyi kipe ifashwa n’Umujyi wa Kigali yatsinzemo ine(4) bakanganya imikino icyenda(9).

Umukino wo kwishyura uzaba ku wa 24 Mutarama 2024, APR FC yakira AS Kigali.

Indi mikino yabaye ya 1/8 cy’irangiza:

Uko indi mikino yagenze:

Ku wa Kabiri:

Interforce 0- 4 Rayon Sports

Ku wa Gatatu:

Bugesera FC 4-0 Marine FC

Gorilla FC 2-0 SC Kiyovu

Kamonyi FC 0-3 Police FC

Vision FC 2-0 Musanze FC

Umukino wari guhuza Addax SC na Mukura VS ukabera i Rugende ntabwo wakinwe, kubera ikibuga cyari kimeze nabi cyane.

Abakinnyi APR FC yakoresheje kuri uyu mukino
Abakinnyi APR FC yakoresheje kuri uyu mukino
Abakinnyi AS Kigali yakoresheje kuri uyu mukino
Abakinnyi AS Kigali yakoresheje kuri uyu mukino

Inkuru bijyanye:

#PeaceCup : Umukino wa Addax na Mukura VS wasubitswe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka