Patrick Mafisango yitabye Imana azize impanuka

Mafisango Patrick wakiniraga ikipe y’igihugu (Amavubi) na Simba yo muri Tanzaniya yitabye Imana Imana azize impanuka kuri uyu wa kane tariki 17/05/2012 saa kumi za mu gitondo mu mujyi wa Dar Es Salaam.

Mafisango w’imyaka 32 yakoze impanuka y’imodoka ubwo yageragezaga guhunga moto yari yataye umuhanda. Mafisango yari yaraye muri Maisha Club. Yapfiriye mu nzira ajyanwe kwa muganga mu bitaro bya Muhimbiri Government Hospital.

Kuwa mbere tariki 14/05/2012, Mafisango yari yahamagawe mu ikipe y’igihugu izakina imikino y’amajonjoro yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika 2013 n’icy’isi 2014. Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane nibwo yagombaga kuza mu Rwanda agasanga abandi bakinnyi b’ikipe y’igihugu batangiye umwiherero.

Ezekiel Kamuwanda ushinzwe itumanaho mu ikipe ya Simba, niwe wemeje urupfu rwa Mafisango. Ati” (Mafisango) yanze kugonga moto, imodoka yari atwaye ita umuhanda. Yari hafi yo kugera mu rugo iwe”. Mafisango yabanaga n’Umugande bakinanaga muri Simba witwa Emmanuel Okwi.

Imodoka Mafisango yari arimo (Photo/Nasra Nassor)
Imodoka Mafisango yari arimo (Photo/Nasra Nassor)

Minisitiri w’imikino n’umuco, Protais Mitali, yatangaje ko yatunguwe no kumva amakuru mabi y’urupfu rwa Mafisango kandi bari bamutegereje i Kigali. Ati “byadutunguye yazize impanuka atarwaye kandi yari yahamagawe mu ikipe y’igihugu. Ni igihombo ku gihugu n’umupira w’amaguru”.

Prezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Ntagungira Celestin, nawe yatangaje ko urupfu rwa Mafisango ari akababaro ku ikipe y’igihugu ndetse n’amakipe yose yakiniye. Ati “tubuze umukinnyi wari ufite byinshi azakora mu ikipe y’igihugu kandi yari ari kwitwara neza .Umuryango we tuwufashe mu mugongo”.

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Micho, yatangarije BBC ko ari amakuru mabi mu ikipe y’igihugu kuko babuze imbaraga bari bakeneye. Ati “yari afite ejo heza mu mavubi n’ubuzima bwe.”

Mugiraneza Jean Baptista “Migy” bakinanye muri APR FC n’Amavubi yavuze ko abuze umuntu wamugiraga inama kuko ku bw’umutoza Blanco Tushak bakinanaga amurusha inararibonye. Yagize ati “Ni amakuru mabi yadusanze mu mwiherero w’ikipe y’igihugu nyamara twari tumutegereje. Yakundaga akazi ke; akiri muri APR yadusabaga kwitanga aho gutakaza umukino yakundaga kudusetsa.”

Mafisango yigeze kuba kapiteni w'Amavubi.
Mafisango yigeze kuba kapiteni w’Amavubi.

Patrick Mafisango yakiniye amakipe APR FC, ATRACO zo mu Rwanda ndetse na Simba SC na Azam zo muri Tanzania. Mu mwaka wa 2012 Simba yakiniraga yatwaye igikombe cya shampiona kandi yari uwa gatatu mu batsinze ibitego byinshi (12).

Mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaherukaga kuyikinira i Bujumbura aho batsinzwe ibitego bitatu kuri kimwe. Mu mikino 23 yakiniye Amavubi yatsinze ibitego bibiri. Hari hashize hafi umwaka adahamagarwa.

Mafisango Patrick asize abana babiri. Hari amakuru avuga ko ashobora gushyingurwa muri Congo gusa ngo icyemezo kirafatwa n’umuryango we. Imana imuhe iruhuko ridashira.

Thierry Tity Kayishema

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Nagahinda, Ariko Nu Kwihangana Kuko Nirwo Rugendo. Imana Nimwakire Mubayo. Tudashidikanya Harumunsi Tuzongera Tukamubona Na Batubanzirize Bose Tuzababona Tunezerewe!!

Bosco yanditse ku itariki ya: 21-09-2013  →  Musubize

turababaye ariko tese niyonzira umuryango wamafisano tuwufashe mumugongo.

obed yanditse ku itariki ya: 22-05-2012  →  Musubize

ntayindinzira wacamo ngo ugere ku MANA UDAPFUYE ni mureke duharanire kuzabona IMANA MAFISANGO GOOD BYE RIP

kirenga jean claude yanditse ku itariki ya: 21-05-2012  →  Musubize

umuryangowe niwihangane isinuko imeze nukwihangana twese niyonzira imana imwakire mubwamibwayo

wakwetuekesi@gmail yanditse ku itariki ya: 19-05-2012  →  Musubize

Imana imuhe iruhuko ridashira, kandi ikomeze umuryango we!

yanditse ku itariki ya: 18-05-2012  →  Musubize

Patrick Mafisango arambabaje cyane, nk’umukinnyi wari ufite uruhare mu rukomeye mu ikipe y’uRwanda, twamukundaga ariko Imana yamukunze cyane bityo iramuhamagara,tumusabire.

Ntambara joseph yanditse ku itariki ya: 17-05-2012  →  Musubize

yooooohhhhhh! ntamukenyezi yagiraga? abana se? tuzafasha abasigaye RIP petit frere mafisango

supersuport yanditse ku itariki ya: 17-05-2012  →  Musubize

Iyi nkuru yatunguranye, cyane ko twari tumutegereje mu mavubi. Twifatanyije n’umuryango we mu kababaro kandi Imana imuhe iruhuko ridashira.

kayitesi yanditse ku itariki ya: 17-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka