Nyuma yo guhembwa, Rayon Sport yatsinze Amagaju

Ku cyumweru tariki 12/02/2012, Rayon Sport yatsinze Amagaju ibitego 2 ku busa mu mukino usoza icyiciro cya mbere cya shampiyona (phase aller) wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Nubwo Rayon Sport itari yarakoze imyitozo igaragara kubera ko abakinnyi batari barahembwe, yageze imbere y’Amagaju yitwara neza iyikuraho amanota atatu.

Ibitego bibiri bya Rayon Sport byombi byinjiye mu gice cya kabiri bitsinzwe na Ntamuhanga Tumayini ‘Titty’ na Fuadi Ndayisenga.

Mbere y’uko uyu mukino uba benshi mu bakurikirana iby’umupira w’amaguru bavugaga ko Rayon Sport ishobora kudakina uyu mukino kuko abakinnyi bari bamaze icyumweru badakora imyitozo binubira ko batahawe umushahara wabo.

Kugeza ku wa gatanu, iminsi ibiri mbere y’uko umukino uba, mu myitozo ya Rayon Sport hagaragaragamo abakinnyi batarenze batanu. Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sport banahitagamo kujya gukorera imyitozo mu yandi makipe yo mu cyiciro cya mbere.

Nyuma y’ibiganiro byabaye hagati y’abakinnyi n’itsinda riyobora Rayon Sport ryirwa ‘Imena’ riyoborwa na Hadji Yussufu Mudaheranwa, abakinnyi bahawe umushahara w’ukwezi kumwe basabwa kujya mu kibuga, nabo bahita babyubahiriza kandi bitwara neza.

Mu yindi mikino isoza icyiciro cya mbere cya shampiyona yabaye ku cyumweru tariki 12/02/2012, La Jeunesse yatsinze Espoir ibitego 2 ku busa ku Mumena, mu gihe Mukura yatakaje amanota i Rubavu ubwo yanganyaga na Marine igitego kimwe kuri kimwe.

Ku minsi wa 12 wa shampiyona, Police FC ikomeje kuza ku isonga n’amanota 27. APR FC na Mukura biri ku mwanya wa gatatu n’amanota 24 ariko APR izigamye ibitego byinshi kuyirusha.

Nyuma yo gutsinda Amagaju, Rayon Sport yahise ifata umwanya wa kane n’amanota 22, ikaba iyanganya na Kiyovu Sport uretse ko Rayon Sport izigamye ibitego byinshi.

Nyuma y’uyu munsi wa 12, shampiyona igiye gusubikwa kugira ngo ikipe y’igihugu itangire imyitozo yitegura umukino uzayihuza na Nigeria i Kigali tariki 28/02/2012 i Kigali, mu rwego rwo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika cya 2013.

APR FC na Kiyovu Sport na zo zigiye gutangira imyitozo yo kwitegura imikino mpuzamahanga aho tariki 17/02/2012, Kiyovu izakina na Simba yo muri Tanzania i Kigali n’aho APR igakina na Tusker yo muri Kenya, umukino ukazabera Nairobi.

Dore uko amakipe akurikirana by’agateganyo nyuma y’umunsi wa 12 usoza icyiro cya mbere cya shampiyona:

1. Police FC 27

2. APR FC 24+9

3. Mukura VS 24+6

4. Rayon Sports 22+7

5. Kiyovu Sports 22+4

6. Etincelles FC 19

7. La Jeunesse 16

8. Marines FC 11

9. Amagaju FC 11

10. Isonga FC 10

11. Nyanza FC 9

12. AS Kigali 6-12

13. Espoir FC 6-13

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka