Nyuma y’imyaka 33 Napoli yegukanye igikombe cya shampiyona (AMAFOTO)

Mu ijoro ryacyeye ku wa 4 Gicurasi 2023, ikipe ya Napoli yegukanye shampiyona y’u Butaliyani 2022-2023 nyuma y’imyaka 33 itabikora.

Ibi ikipe ya Napoli yabigezeho nyuma yo kunganya umukino w’umunsi wa 33 yari yakiriwemo na Udinese 1-1, n’ubwo itatsinze ariko kunganya uyu mukino byatumye igira amanota 80 ku mwanya wa mbere mu gihe Lazio iri ku mwanya wa kabiri ifite amanota 64.

Byari ibyishimo ku bafana ba Napoli bongeye kumwenyura nyuma y'imyaka 33
Byari ibyishimo ku bafana ba Napoli bongeye kumwenyura nyuma y’imyaka 33
Byari ibyishimo ku bakinnyi b'ikipe ya Napoli
Byari ibyishimo ku bakinnyi b’ikipe ya Napoli

Ibi bivuze ko n’ubwo Napoli yatsindwa imikino itanu isigaye Lazio itsinda gusa itagera ku manota 80 kuko n’ubundi yagira amanota 79. Iki ni igikombe Napoli yegukanye nyuma y’imyaka 33 kuko yaherukaga igikombe 1989-1990 mu gihe ari shampiyona ya gatatu itwaye mu mateka yayo.

Victor Osimhen numwe mu bagize uruhare rukomeye kuko kugeza ubu amaze gutsinda ibitego 22 muri shampiyona aho igeze
Victor Osimhen numwe mu bagize uruhare rukomeye kuko kugeza ubu amaze gutsinda ibitego 22 muri shampiyona aho igeze

N’ubwo Napoli umukino wayo yari yawukiniye hanze y’ikibuga cyayo aho yari yaherekejwe n’abafana bagera ku bihumbi icumi, ariko mu rugo kuri sitade Diego Maradona abafana bagera ku bihumbi 50 barebye uyu mukino kuri televiziyo kugira ngo bifatanye n’ikipe yabo gutwara igikombe cya shampiyona.

N'ubwo atariho umukino wabereye ariko kuri stade ya Napoli hari hari abafana barenga ibihumbi 50.
N’ubwo atariho umukino wabereye ariko kuri stade ya Napoli hari hari abafana barenga ibihumbi 50.

Napoli yagombaga kwegukana iki gikombe tariki 30 Mata 2023 ubwo mu rugo yakinaga na Salernitana bakanganya igitego 1-1 mu gihe yasabwaga gutsinda kuko Lazio icyo gihe yari yatsinzwe na Inter ibitego 3-1.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka