Abanyamuryango ba FERWAFA mu nama yabo yateranye kuri uyu wa Gatandatu, yafashe umwanzuro wo guhagarika imyaka ibiri ikipe ya Nyagatare Fc.
Iyi kipe ikaba yahawe iki gihano nyuma y’aho itewe mpaga eshatu, ibi bikaba bihanwa n’ingingo ya 89 mu mategeko agenga amarushanwa.
Iri tegeko kandi rivuga ko n’umuyobozi w’ikipe yafatiwe ibi bihano, atemerewe kugira indi kipe ajya mu buyobozi bwayo mu gihe cy’imyaka itanu.
Si iyi kipe yonyine yafatiwe ibi bihano, kuko n’ikipe y’abagore ya Youvia nayo yahawe ibyo bihano, n’ubwo nta muntu wari uyihagarariye mu nama.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|