Nyagatare Fc yahagaritswe umwaka, Umuyobozi wayo ahagarikwa imyaka itanu

Mu nama y’inteko rusange ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa Gatandatu, yemeje ko ikipe ya Nyagatare Fc ihagarikwa imyaka ibiri idakina Shampiona.

Abanyamuryango ba FERWAFA mu nama yabo yateranye kuri uyu wa Gatandatu, yafashe umwanzuro wo guhagarika imyaka ibiri ikipe ya Nyagatare Fc.

Iyi kipe ikaba yahawe iki gihano nyuma y’aho itewe mpaga eshatu, ibi bikaba bihanwa n’ingingo ya 89 mu mategeko agenga amarushanwa.

Ni imyanzuro yafatiwe mu nama y'inteko rusange
Ni imyanzuro yafatiwe mu nama y’inteko rusange

Iri tegeko kandi rivuga ko n’umuyobozi w’ikipe yafatiwe ibi bihano, atemerewe kugira indi kipe ajya mu buyobozi bwayo mu gihe cy’imyaka itanu.

Si iyi kipe yonyine yafatiwe ibi bihano, kuko n’ikipe y’abagore ya Youvia nayo yahawe ibyo bihano, n’ubwo nta muntu wari uyihagarariye mu nama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka