Nsanzumwami Esdras kapiteni wa Nyagatare Karate do Club avuga ko kugira ikipe y’akarere bizazamura umukino wa karate muri Nyagatare
Ati “Mu marushawa menshi akunze kuba akarere kacu ntikagaragaramo ariko ndizera ko iryo mu kwa cumi n’abiri tuzaryitabira. Bizatuma akarere kamenyekana ndetse n’umukino ukundwe unakinwe na benshi.”
Abagize ikipe y’akarere babonetse binyuze mu marushanwa yahuje amakipe 9 yo mu mirenge 8, yitabirwa n’abakinnyi 140 abahungu n’abakobwa.
Abakinnyi batoranijwe harimo icyiciro cy’abakobwa mu kwiyereka ( Kata) no mu mirwano ( Kumite), icyiciro cy’abana bari munsi y’imyaka 16 nabo muri kata na kumite, n’icyiciro cy’abakuru muri kata na kumite.
Abakinnyi 42 barimo abahungu 34 n’abakobwa 8 nibo bamaze gutoranywa kuzagira ikipe y’akarere ka Nyagatare y’umukino wa karate.
Batamuriza Brigitte wo mu Murenge wa Katabagemu afite imyaka 9 yiga mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza.
Yemeza ko kwiga karate yabikundishijwe n’umubyeyi we. Avuga ko namara kubimenya neza azajya arinda umubyeyi we no kwirwanaho mu gihe hari ushatse kumusagarira.
Agira ati “ Ngeze ku mukandara w’umuhondo. nimbona uwirabura nzaba nabimenye neza ku buryo nzajya mperekeza mama ku isoko murinze, ariko nanjye uzansagarira nzajya mpangana nawe kabone n’ubwo yaba ari umugabo.”
Twahirwa Theonste umukozi w’Akarere ka Nyagatare ufite siporo mu nshingano, yemeza ko nibamara kwemererwa kuzitabira amarushanwa, ikipe izajya ihurizwa hamwe mu mujyi wa Nyagatare nibura ukwezi mbere y’amarushanwa.
Avuga ko bagiye gushaka abatoza kugira ngo amarushanwa bazajya bitabira bage bayitwaramo neza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|