Ntagwabira yongeye kwifuzwa na Simba

Umutoza mukuru wa Rayon Sport akaba n’uwungirije mu ikipe y’igihugu, Jean Marie Ntagwabira, arifuzwa n’ikipe ya Simba yo mu gihugu cya Tanzania kuko Moses Basena urimo kuyitoza ubu ashobora kwirukanwa.

Ibi bije nyuma y’amakuru yakwirakwiye mu bitangazamakuru byo muri Tanzania nka Mwanaspoti na Mwanaichi avuga ko Moses Basena utoza iyi kipe ari hafi kwirukanwa bitewe n’umusaruro muke urimo kugaragaza muri iyi kipe. Byararushijeho kuba bibi ubwo iyi kipe yatsindwaga na mukeba wayo Young Africans igitego kimwe ku busa muri shampiyona.

Umuyobozi wa Simba Ismail Aden Rage we avuga ko bazatangira kuvugana na Jean Marie ku buryo burambuye nibaramuka birukanye Moses Basena dore ko ngo mu minsi mike bagomba kwicara bakamwigaho.

Ntagwabira wahawe akazi ko gutoza Amavubi nk’umutoza wungirije muri iki cyumweru yabwiye Kigalitoday ko yakwemera kujya gutoza Simba iyi kipe iramutse ibyumvikanye na Rayon Sport. Yabivuze muri aya magambo: “ndacyafite amasezerano na Rayon Sport ku buryo ntayica. Nasabye Simba ko yavugana na Rayon Sport; amakipe yombi yumvikanye nanjye tukumvikana nta kibazo najya kuyitoza”.

Hagati aho ariko ubuyobozi bwa Rayon Sport butangaza ko ayo makuru ntayo bazi kandi ko Ntagwabira akiri umutoza wayo.

Si ubwa mbere Jean Marie yifuzwa n’iyi kipe bakunze kwita ‘Wekundu wa msimbazi” kuko na mbere y’uko ajya gutoza Rayon Sport yari yifujwe nayo ariko biza kurangira akazi gahawe Moses Basena.

Moses Basena aramutse yirukanwe yaba akurikiye undi munya Uganda Sam Tiimbe watozaga mukeba wa Simba, Young Africans, akaba yarasezerewe azira ko ikipe ifite igikombe cya shampiyona giheruka yari yatangiye shampiyona itsindwa bikabije.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka