Ntabwo tuzi icyo dushaka: Perezida wa Gasogi United akebura abayobozi b’amakipe

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles uzwi cyane nka KNC, yavuze ko kugeza ubu abayobozi b’amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda, batazi icyo bashaka mu rwego rwo guteza imbere umupira kandi ubyara inyungu.

KNC
KNC

Ibi KNC yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru, agaragaza ko kudashyira hamwe kw’abayobora amakipe ariyo ntandaro y’idindira ry’iterambere ry’umupira mu Rwanda.

Yagize "Ku bijyanye n’ubucuruzi, tumeze nk’abantu batandukanye ntabwo tuzi icyo dushaka kuko birababaje uyu munsi kuba turi mu tuntu tw’amafuti. Abayobozi b’amakipe yo mu cyiciro cya mbere ntabwo twari twahura ngo dukore inama yo gutekereza aho twifuza kujyana iterambere rya ruhago n’ubucuruzi bwayo."

Kuri iyo ngingo, KNC yakomeje avuga ko biteye agahinda kuba kugeza ubu amakipe atabyaza umusaruro umupira nk’igicuruzwa amakipe afite cyabyara inyungu.

Ati "Birakwiye ko dutekereza uburyo amakipe dufite agomba gutungwa n’igicuruzwa dufite cyitwa umupira. Biteye isoni n’agahinda kuba shampiyona y’u Rwanda yerekanwa ku buntu ariko ukabona aba perezida ntacyo bitubwiye, ni ngombwa ko twese dushyira hamwe."

KNC uyobora Gasogi United avuga ko ibyo kuba Leta ishyira amafaranga menshi mu mupira biri mu Rwanda gusa, nyamara bitanatanga umusaruro kuko hari igihe kizagera ntikomeze kuyashoramo, bityo ko amakipe akwiriye gutekereza uko yatungwa n’umupira, byose ngo byaturuka mu gushyira hamwe kw’abayobozi bayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka