Ntabwo ari njyewe ni uwo twitiranwa-Umutoza wa Gasogi United ku byo guhagarikwa na CAF

Umutoza w’ikipe ya Gasogi United Ahmed Adel yahakanye amakuru yacicikanye y’uko akorera ku byangombwa by’ibihimbano akaba ari umwe muri batatu bahagaritswe na CAF.

Umunyamisiri Ahmed Adel Abdelrahman avuga ko ayo makuru nawe yayabonye gusa ko we afite ibyangombwa byemewe ahubwo ari umuntu bitiranywa yewe ko naho babiboneye hatandukanye.

Umutoza Ahmed wa Gasogi
Umutoza Ahmed wa Gasogi

Yagize ati"Aya makuru nayabonye, icyemezo cya CAF ni cyo ariko ntabwo ari njyewe ni undi mutoza nawe witwa nkayo mazina Ahmed Adel Abdelrahman Ibrahim. Uruhushya rwe (uwahagaritswe) yaruboneye muri Burkina Fasso , urwanjye naruboneye mu Misiri."

Ahmed Adel akomeza avuga ko uruhushya rwe ari urwa kera kandi ko urwe n’urw’uwahagaritswe zasinyweho n’abantu batandukanye kandi ko mu Misiri aho akomoka habayo abantu bafite amazina nka ye benshi bityo ko ibyo guhagarikwa kuri we atari byo.

Ati"Ikindi uruhushya rwe rwasinyweho na Anthony Baffoe ariko uruhushya rwanjye ni urwa kera rwasinyweho na Isaa Hayatou (wahoze ari Perezida CAF) na Hicham El Amran rero biratandukanye cyane, igihari gusa ni amazina amwe dufite abantu benshi mu Misiri bitwa ba Ahmed Adel ntabwo ari njyewe gusa."

Abatoza batatu Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yahagaritse kubera gukoresha ibyangombwa by’ibihimbano bahanishijwe imyaka itanu batagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru bitegurwa bitegurwa n’iyi mpuzamashyirahamwe

ADVERTISEMENT
rkad1
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka