Nshimiyimana Imran wakiniraga Rayon Sports yerekeje muri Musanze FC

Umukinnyi wo mu kibuga hagati Nshimiyimana Imran wari umaze imyaka ibiri akinira Rayon Sports, yamaze gutandukana nayo aho yerekeje mu ikipe ya Musanze Fc

Nyuma y’imyaka ibiri yari amaze akinira ikipe ya Rayon Sports, Nshimiyimana Imran yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Musanze.

Yahawe na numero 5 yakunze kwambara mu makipe yanyuzemo
Yahawe na numero 5 yakunze kwambara mu makipe yanyuzemo

Nshimiyimana Imran werekeje muri Rayon Sports nyuma y’aho ikipe ya APR FC yari imaze gusezerera abakinnyi 17, ni umukinnyi usanzwe ukina mu kibuga hagati ariko afasha ba myugariro, ni umwe mu bakinnyi ikipe ya Musanze ihereyeho yiyubaka muri uyu mwaka w’imikino.

Usibye APR FC na Rayon Sports, Nshimiyimana Imran yakiniye amakipe yandi hano mu Rwanda arimo ikipe ya AS Kigali, Police FC, ndetse akaba amaze igihe kinini akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka