Nje kuyobora ba Rutahizamu bo mu Rwanda - Iddy Museremu

Rutahizamu mushya w’Ikipe ya Gasogi United Iddy Museremu avuga ko aje mu Rwanda kuyobora ba rutahizamu muri iyi shampiyona ya 2020/2021.

Uyu rutahizamu yabitangaje mu muhango wo kumwereka abakunzi ba Gasogi United wabaye ku wa Gatatu tariki ya 23 Nzeri 2020 wabereye ku biro by’iyi kipe biri my mujyi wa Kigali.

Mu magambo ye, Iddy Museremu yagize ati "Niteguye gukorera Gasogi United nk’uko nakoreye ikipe yanjye Messager Ngozi . Nzakuba kabiri cyangwa gatatu ibyo nakoze mu Burundi mu mwaka ushize gusa icyo nkeneye ni umwanya wo kumenyera."

Ku mpamvu yahisemo gusinyira Gasogi United, Muselemu yavuze ko bamazemo hafi imyaka ibiri bamuganiriza. Yagize ati "Nahisemo Gasogi United kuko nyikunda. Imyaka ibiri irashize uwari Team Manager Patrick anganiriza navuga ko maze igihe tuganira cyane, amahitamo yo kujya muri Gasogi United amaze igihe."

Umutoza wa Gasogi United, Cassa Mbungo André, yavuze ko intego ya Gasogi United yo gutwara kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda ishoboka cyane. Yagize ati "Gutwara igikombe birashoboka kuko uko ikipe turi kuyubaka biratanga icyizere. Navuga ko umwaka ushize ikipe itigeze itsinda ibitego byinshi, ni yo mpamvu uyu mwaka twongereye imbaraga mu busatirizi."

Twazanye abakinnyi bakomeye kugira ngo duhe akazi APR FC

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, uzwi nka KNC yavuze ko kuzana abakinnyi bakomeye ari uguha akazi ikipe ikomeye. Yagize ati "Impamvu yo kuzana abakinnyi bakomeye irasobanutse. APR FC izasohokera igihugu muri CAF Champions League dukeneye kuyifasha kwitegura neza iyi mikino tuyiha akazi gakomeye kandi ni yo izabyungukiramo."

KNC akomeza avuga ko umukinnyi Kwizera Olivier werekeje muri Rayon sports akiri uwa Gasogi United ariko ko imyitwarire ye atari myiza.

Yagize ati “Imyitwarire ya Kwizera Olivier si iy’abakinnyi ahubwo ni iy’aba ‘hooligans’ kuko nta mukinnyi muzima ukora nk’ibyo yakoze. Muri Gasogi ntidukinisha abakinnyi batagira ikinyabupfura. Abayobozi ba Rayon Sports bazajyaho nabasaba kutwegera aho dukorera tugakemura iki kibazo. Kuri Manasseh Mutatu ntibararangiza kutwishyura amafaranga yacu yose na byo nibabikore vuba.”

Gasogi United imaze gukoresha hejuru ya Miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda igura abakinnyi ndetse inongerera amasezerano abo yari isanganwe. Uyu mwaka w’imikino wa 2020/2021 ikazakoresha ingengo y’imari ingana na miliyoni 210.

Iddy Museremu yabaye uwatsinze ibitego 19 muri shampiyona y’u Burundi no muri Messager Ngonzi. Abaye umukinnyi wa cumi Gasogi United iguze, yiyongera ku bandi bakinnyi nka Bertrand Iradukunda wavuye muri Mukura, Mazimpaka André wavuye muri Rayon Sports, Bola Lobota Emmanuel wavuye muri DRC n’abandi bakinnyi batandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka