Mu Kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today, Aboubakar Djibrine yavuze ko yishimiye kujya mu ikipe ikomeye nka AS Kigali ndetse akunda.
Yagize ati “Ndiyumva neza kandi nishimiye gusinyira iyi kipe ikomeye. Nahisemo kujya muri AS Kigali kubera urukundo rw’ikipe no kugirana ibihe byiza n’abakinnyi bamwe na bamwe.”
Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko ukina asatira, yakomeje avuga ko ikipe ya AS Kigali izazamura urwego rwe kandi ko na we azatanga ibishoboka byose.
Ati “Yego nibyo, AS Kigali izateza imbere umupira wanjye kuko ni ikipe ikomeye mu Rwanda no hanze yarwo, kandi nzatanga ibyanjye byose.”
Aboubakar Djibrine Akuki yerekeje mu ikipe ya AS Kigali nyuma yuko muri uku kwezi kwa mbere, yashakishijwe n’andi makipe atandukanye arimo Kiyovu Sports yamuvuzwemo mbere ndetse na Rayon Sports.
Uretse amakipe yo mu Rwanda, Akuki yanifujwe n’amakipe yo hanze arimo Singida United yo muri Tanzania ndetse n’amakipe y’i Dubai, gusa mu kiganiro yigeze guha Kigali Today n’ubundi, yavuze ko yifuza gukina nk’undi mwaka mu Rwanda.
Ati “Turimo kuganira n’amakipe abiri hanze no mu Rwanda, ariko ndifuza gukina undi mwaka w’imikino hano.”
Ikipe ya AS Kigali niyo yari imaze igihe ivugwa ndetse inafite amahirwe yo kwegukana uyu musore, kuko ibiganiro byari biri kugenda neza cyane ariko kudasinya amasezerano bigaterwa n’uko Perezida w’iyi kipe, Shema Fabrice, atabonekaga ngo basinye amasezerano.
Ikipe ya AS Kigali iguze Djibrine Akuki Aboubakar ukina hagati mu kibuga asatira, nk’uje gusimbura uwari kapiteni wayo, Haruna Niyonzima werekeje mu ikipe ya Al-Taawon Ajdabiyah SC muri Libya.
Djibrine Akuki ukomoka muri Nigeria yari asigaje amasezerano y’amezi atandatu mu ikipe ya Mukura VS yagezemo mu 2021 akayisinyira imyaka ibiri, amezi atandatu yari asigaranye yatumye ku mafaranga yaguzwe Mukura VS ibonaho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|