Nihatuzuzwa ibisabwa kandidatire ya Mwanafunzi muri FERWAFA irateshwa agaciro

Mwanafunzi Albert uzaba ahanganye na Nzamwita Vincent de Gaulle mu matora ya FERWAFA yahawe na komisiyo ishinzwe amatora muri FERWAFA amasaha 48 yo kuzuza ibyangombwa.

Mwanafunzi Albert yahawe amasaha 48 ngo abe yujuje ibyangombwa
Mwanafunzi Albert yahawe amasaha 48 ngo abe yujuje ibyangombwa

Komisiyo ishinzwe amatora mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangaje ibyo ku wa mbere tariki ya 17 Nyakanga 2017, nyuma yo kubona ko uwo mu kandida hari ibyangobwa atujuje.

Ku itariki ya 15 Nyakanga 2017, nibwo ihuriro riharanira impinduka mu mupira w’amaguru mu Rwanda ryatanze Mwanafunzi nk’umukandida uzarihagararira mu matora y’umuyobozi wa FERWAFA, ateganyikwe muri Nzeli 2017.

Nyuma y’amasaha make ariko, Munyankumburwa Jean Marie Vianney wari umuyobozi w’iryo huriro yatangarije Kigali Today ko nta mukandida bigize batanga.

Byahise bituma abagize iryo huriro bahita bamukura ku buyobozi, bamusimbuza Mwanafunzi mu matora yahuje abanyamuryango bose kugira ngo binamufashe kwiyamamaza.

Nubwo yari yagiriwe icyizere, akanama gashinzwe amatora muri FERWAFA katangaje ko hari ibyo ataruzuza bigomba kuba byabonetse mu masaha atarenze 48.

Inyandiko igaragara ku rubuga rwa FERWAFA igira iti “Dushingiye ku byangombwa by’abakandida banyu byashyikirijwe akanama gashinzwe gutegura no kuyobora amatora ya komite nyobozi ya FERWAFA tubandikiye iyi baruwa tubasaba kuzuza ibyangombwa by’Abakandida banyu bituzuye.

Bikaba byageze ku kanama kavuzwe haruguru mu gihe kitarenze amasaha 48 uhereye igihe mubonye iyi baruwa.”

Natabyuzuza kandidatire ye izahira iteshwa agaciro.

Ibyo byangombwa asabwa kuzuza ni:

1. Icyemezo cy’ubutabera kigaragaza ko yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko (Extrait du casier judiciaire)
2. Kopi y’impamyabumenyi iriho umukono wa noteri.
3. Ibaruwa yahawe n’umunyamuryango akomokamo (Lettre de recommendation)
4. Kopi y’amategeko shingiro y’rwego rw’Umunyamuryango akomokamo.

Kanamugire Fidele, umuvugizi w’itsinda riharanira impinduka muri ruhago, nawe uri kwiyamamaza muri komite nyobozi muri FERWAFA, yabwiye Kigali Today ko bizeye intsinzi y’umukandida wabo.

Akomeza avuga ari bwuzuze ibyangombwa mu gihe yahawe kandi azatsinda amatora kubera icyerecyezo bafite cyo guteza imbere umupira w’amaguru, bakosora amakosa yagiye agaraga muri ruhago muri manda ya Nzamwita Vincent Degaulle .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka