Nigeria ntishaka ko umukino uzayihuza n’Amavubi uzakinirwa kuri Stade Regional

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria (NFF) rirasaba ko umukino uzahuza Amavubi na Nigeria tariki 29/02/2012 mu rwego rwo gushaka itike yo guhatanira gikombe cy’Afurika utabera kuri stade Ragional ya Kigali.

Umunyamabanga wa NFF, Barrister Musa Amadu, yatangarije itangazamakuru, tariki 23/02/2012, ko batifuza kuza gukinira kuri sitade Regional ya Kigali kuko batizeye umutekano waho.

Umunyamabanga wa NFF yavuze ko sitade Regional ya Kigali ari ntoya kandi ko umwanya uri hagati y’ikibuga n’aho abafana bicara ni muto ku buryo abafana bashobora kwinjira mu kibuga mu buryo bworoshye.

Itsinda rigizwe n’abashinzwe tekinike muri NFF, Chris Green na Dr Emmanuel Ikpeme , rirabikurikiraniha hafi kandi ryiteguye gutanga ikirego mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF); nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Nigerian Bulletin.

Ushinzwe itangazamakuru mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Bonny Mugabe , yahise abavuguruza avuga ko umutekano mu Rwanda ari wose kandi ko ababishinzwe bazaba biteguye bihagije ku buryo nta cyahungabanya umutekano kuri uriya munsi kandi ko n’abazaza kuri sitade Regional bazisanzura nta nkomyi.

Umutoza w’Amavubi, Micho, yasabye FERWAFA ko umukino uzahuza Amavubi na Nigeria wakinirwa kuri stade regional ya Kigali i Nyamirambo kubera ko ikibuga cyaho kimeze neza kurusha icyo muri stade Amahoro. Ikibuga cy’i Nyamirambo kirimo ubwatsi bwa kijyambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka