Ni ubwa mbere nabona abakinnyi batari ku rwego rwa Rayon Sports-Umutoza Masudi Djuma

Umutoza Masudi Juma wa Rayon Sports yatangaje ko urwego yabonanye abakinnyi bari mu myitozo hari benshi batari ku rwego rw’ikipe ya Rayon Sports.

Nyuma y’iminsi itatu akoresha imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports, umutoza Masudi Juma yavuze ko kugeza ubu atarabona urwego rw’abakinnyi yifuza, aho yanenze abari gukora igeragezwa muri iyi kipe kugeza ubu.

Mu kiganiro yagiranye na Rayon Sports TV, Masudi Juma yavuze ko ari ubwa mbere abonye abakinnyi batari ku rwego rwa Rayon Sports, ariko bagomba gukomeza gushakisha abandi bakubaka Rayon Sports ikomeye

Yagize ati “Reka mvugishe ukuri, ni ubwa mbere haje abakinnyi badafite level (urwego) ya Rayon Sports, ufite amahirwe yo gukinisha abanyamahanga batanu bagomba kuba ari abanyamahanga bazi gukina, bafasha.

"Iyi kipe ni ikipe ifite izina, imaze imyaka hafi ibiri idasohoka, ntabwo wazana umuntu ubayabaye gusa”

Masudi yatangaje ko Rayon Sports atari irerero, ari ikipe igomba kugira abakinnyi bafite impano

“Hari abandi bazaza bari kunterefona, bazaza mu cyumweru gitaha turebe dukore ikipe ya 28 bafite ubushobozi bwo gukina, atari babandi ngo bazakurira mu ikipe, niba ari umwana ariko abe afite impano ashobora gukina”

Rayon Sports ifite n'abakinnyi bashya bamaze gusinya barimo Mitima Isaac, Muvandimwe JMV, Mico Justin n'abandi
Rayon Sports ifite n’abakinnyi bashya bamaze gusinya barimo Mitima Isaac, Muvandimwe JMV, Mico Justin n’abandi

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo aho usibye abakinnyi bari mu igeragezwa, iri kwitabirwa na bamwe mu bakinnyi bashya yasinyishije barimo Mitima Isaac, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Byumvuhore Trésor, Mugisha François ‘Master’, Mushimiyimana Mohamed na Mico Justin.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka