Ni iki kihishe inyuma y’ukwiyegereza ruhago kwa ADEPR?

Hari igihe byagorana kumva ko hari isano hagati y’itorero ribwiriza ijambo ry’Imana n’umupira w’amaguru, gusa muri iyi minsi itorero rya ADEPR ryihatiye gutsura umubano n’umukino ukunzwe n’abarenga Miliyari enye z’abatuye umubumbe.

Ikipe ya Ambassadors Football yanahuguye abana b'abakobwa 100, mu bufatanye na Ferwafa
Ikipe ya Ambassadors Football yanahuguye abana b’abakobwa 100, mu bufatanye na Ferwafa

Impamvu yeteye kwibaza iki kibazo ni itangazo ryashyizwe hanze n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ku itariki 24 ugushyingo 2018, rigaragaza ko ikipe y’igihugu y’abagore yahamagawe mu mwiherero muri Hiltop Hotel mu gihe cy’icyumweru, kugira ngo izabashe kwitwara neza mu mikino ibiri ya gicuti biteguraga.

Iri tangazo ryo ku rubuga rwa Ferwafa, ryagaragazaga ko nyuma y’icyumweru cy’umwiherero, ikipe y’abagore izakinira umukino wa Gicuti i Rubavu, ikanakinira undi mukino i Kigali n’ikipe ya Cleveland Ambassadors iturutse muri Amerika.

Muri iri tangazo, niho hagaragara izina “ADEPR”. Ni itorero rizwi nk’iribwiriza ubutumwa bw’umwuka wera, ryiyambaje FERWAFA mu gutegura irushanwa ryiswe Women Ambassadors Football Tournamen ahuza amakipe y’abagore hagamijwe ivugabutumwa.

Isano ry’ADEPR n’umupira w’amaguru

Ihuriro ry’amatorero ya Pantekoti y’u Rwanda (ADEPR), rivuga ko ryahisemo kwifashisha umupira w’amaguru nk’intwalo yabafasha kubwiriza ubutumwa, mubo babwiriza bashya hakabamo n’abakunzi b’imikino nk’uko birimo bikorwa. Uretse gukina, mu bice bitandukanye bagenda banavumbura impano z’abana bashaka kwinjira mu mikino, bakanafasha imyumvire y’amatsinda y’urubyiruko rukunda Siporo.

Mu kiganiro kuri telefone na Pastor Seneza Jean Paul ukiriye iyi gahunda ya Ambassadors Football, yabwiye Kigali Today ko hari impano z’abana 300 bari hagati y’imyaka 10-15 mu turere dutandukanye bazasurwa hagamijwe kurera neza impano zabo no kubigisha ijambo ry’Imana.

Yagize ati “Muri iyi gahunda, ADEPR n’iri tsinda rivuye muri Amerika bazatanga ibioresho bya siporo kuri aya matsinda y’abana bafite impano kugira ngo babashe guteza imbere imikino cyane cyane umupira w’amaguru.”

Mu bufatanye bwa ADEPR na Ferwafa hakozwe ibikorwa byinshi bigamije guteza ruhago imbere
Mu bufatanye bwa ADEPR na Ferwafa hakozwe ibikorwa byinshi bigamije guteza ruhago imbere

Uko amajyambere agenda aherekeza imyaka, niko iri torero rimaze imyaka 78 rikora ibishoboka byose ngo ryongere kwigarurira abakiri bato. Iyi ni imwe mu mpamvu zikomeye zatumye rirazana buryo bwo kubwiriza ubutubwa binyuze mu mikino nka football ikunzwe n’abatari bacye ku isi.

Cleveland Ambassadors, yifashishijwe muri ubu buryo, ni umuryango ufite ubunararibonye, kuko yazengurutse ibice byinshi by’u Burayi, Aamerika na Afurika bakina imikino itandukanye mu rwego rw’ivugabutumwa.

Gusa kugeza ubu, nta kipe yihariye iri torero rirashinga, kuko byasbye ko bifashisha ikipe y’igihugu, ariko Seneza Jean Paul uhagarariye iyi gahunda, avuga ko bagiye bashinga amatsinda y’abana bakiri bato, bafite impano hagamijwe kuziteza imbere.

Umukino wa mbere wabereye i Rubavu ku itariki ya 3/12/2018, ikipe y’igihugu itsindwa 1-0, ndetse hateganyijwe umukino wo kwishyira ku itariki 08/12/2018 mu mugi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka