Ni icyemezo cy’ubuyobozi ntabwo ari njyewe - Umutoza wa APR FC

Umutoza w’ikipe ya APR FC,Thierry Froger, yagaragaje ko hari ibyemezo bifatwa atabigizemo uruhare, avuga ko byose bikorwa n’ubuyobozi. Ibi uyu mutoza yabitangaje nyuma y’umukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro APR FC yatsinzemo AS Kigali 1-0 tariki 17 Mutarama 2024 aho yavuze ko nk’icyemezo cyo kwambura igitambaro Fitina Omborenga nka kapiteni kigahabwa Niyomugabo Claude ari icyemezo cy’ubuyobozi.

Thierry Froger avuga ko hari ibyemezo bifatwa atagiramo uruhare
Thierry Froger avuga ko hari ibyemezo bifatwa atagiramo uruhare

Yagize ati "Ni icyemezo cy’ubuyobozi ntabwo ari njyewe."

Ubwo Ikipe ya APR FC yajyaga muri Zanzibar gukina irushanwa rya Mapinduzi Cup, Fitina Omborenga wari kapiteni wayo ntabwo yajyanye n’abandi. Icyo gihe umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Col Richard Karasira, yavuze ko Fitina Omborenga yasabye kongererwa ikiruhuko bakabimwemerera.

Thierry Froger abajijwe ku bijyanye n’abakinnyi bashya iyi kipe ishobora kongeramo muri uku kwezi kwa Mbere harimo n’abari bari mu igeragezwa mu irushanwa rya Mapinduzi Cup, yongeye gushimangira ko ubuyobozi ari bwo bugura abakinnyi, ko we bitamureba.

Ati "Muri rusange ntabwo ndebwa n’igura ry’abakinnyi, abayobozi ni bo bagura abakinnyi. Buri kimwe cyose kiri mu biganza by’ubuyobozi, ntacyo mfite cyo kuvuga."

Claude Niyomugabo (wambaye igitambaro gitukura ku kuboko) ubu ni we kapiteni wa APR FC
Claude Niyomugabo (wambaye igitambaro gitukura ku kuboko) ubu ni we kapiteni wa APR FC

Uyu mutoza yanagaragaje ko irushanwa baherukamo rya Mapinduzi Cup ataribona mu nyungu z’imyiteguro kuko bakinaga buri munsi, ibintu avuga ko bitabaho kandi bakaba nyuma yaryo bari banafite igihe gito cy’iminsi itatu gusa bagasubira mu marushanwa y’imbere mu gihugu, mu gihe amakipe yo muri Tanzania barihuriyemo yo afite iminsi 15 uhereye igihe irushanwa ryarangiriye akabona gusubukura imikino.

APR FC ya mbere muri shampiyona n’amanota 33 iri kwitegura umukino w’umunsi wa 17 bakirwamo na Police FC ya kabiri n’amanota 31 tariki 21 Mutarama 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.

Fitina Omborenga wari kapiteni wa APR FC yambuwe izi nshingano, icyemezo umutoza Thierry Froger avuga ko atagizemo uruhare
Fitina Omborenga wari kapiteni wa APR FC yambuwe izi nshingano, icyemezo umutoza Thierry Froger avuga ko atagizemo uruhare
Soulei Sanda ni umwe mu bakinnyi bashya bitezwe muri APR FC mu gihe umutoza avuga ko igurwa ry'abakinnyi atarigiramo uruhare
Soulei Sanda ni umwe mu bakinnyi bashya bitezwe muri APR FC mu gihe umutoza avuga ko igurwa ry’abakinnyi atarigiramo uruhare
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka