Ngiye kuruhuka nzabitekerezaho - Essomba Onana ku hazaza he

Nyuma yo guhesha Igikombe cy’Amahoro 2023 ikipe ya Rayon Sports, Leandre Essomba Willy Onana usoje amasezerano, yavuze ko agiya kubanza kuruhuka mbere yo gufata icyemezo ku hazaza he.

Leandre Essomba Willy Onana agiye kubanza aruhuke mbere yo gutekereza ku hazaza he
Leandre Essomba Willy Onana agiye kubanza aruhuke mbere yo gutekereza ku hazaza he

Ibi uyu musore ukomoka muri Cameroon yabitangaje nyuma y’umukino w’Igikombe cy’Amahoro 2023, ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo APR FC 1-0 kuri stade Mpuzamahanga ya Huye, ufatwa nk’uwanyuma kuri we kuko asoje amasezerano aho yavuze ko agiye kubanza kuruhuka, akazafata icyemezo nyuma.

Yagize ati "Ntabwo nari nafata icyemezo, ubu ngiye kujya mu rugo n’umuryango wanjye nduhuke nyuma nzabitekerezaho."

Onana yasoje shampiyona ari we uyoboye abatsinze ibitego byinshi mu mwaka wa 2022-2023 afite ibitego 16
Onana yasoje shampiyona ari we uyoboye abatsinze ibitego byinshi mu mwaka wa 2022-2023 afite ibitego 16

Leandre Essomba Willy Onana, warangije shampiyona ya 2022-2023 ari we uyoboye ba rutahizamu atsinze ibitego 16 byiyongeraho imipira itanu yavuyemo ibitego yatanze, byose yakoze mu mikino 23, abajijwe niba azakina mu Rwanda cyangwa azajya ahandi yavuze ko atari yabimenya.

Ati "Ntabwo mbizi ariko nzabitekerezaho nyuma."

Leandre Essomba Willy Onana, yageze mu ikipe ya Rayon Sports mu mwaka wa 2021 ayifasha muri shampiyona ya 2021-2022 na 2022-2023 irangiye, kuri ubu akaba ari kuvugwa mu makipe yandi ashobora kwerekezamo, arimo Simba SC yo muri Tanzania, ikinyamakuru MwanaSpoti cyo muri iki gihugu giheruka gutangaza ko ibiganiro bigeze kure.

Ku mikino imwe nimwe yashimirwaga n'abafana bamuhundagazaho amafaranga
Ku mikino imwe nimwe yashimirwaga n’abafana bamuhundagazaho amafaranga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka