Nduwantare wari umutoza wa AS Muhanga yahagaritswe

Uwari umutoza wa AS Muhanga Nduwantare Ismail Jean Marie Vianney yamaze guhagarikwa n’iyi kipe nyuma yo gutakaza imikino itatu ya mbere muri shampiyona.

Nyuma yo gukina imikino itatu ya shampiyona ntabashe kubonamo inota na rimwe, umutoza wa AS Muhanga Nduwantare Ismail Jean Marie Vianney yamaze guhagarikwa n’ikipe kubera kutishimira umusaruro we.

Nduwantare Ismail watozaga AS Muhanga
Nduwantare Ismail watozaga AS Muhanga

Ku munsi w’ejo ni bwo ikipe ya AS Muhanga yatsinzwena Gorilla Fc, ari nawo mukino wa gatatu iyi kipe yari itsinzwe, byatumye hatangira kuvugwa amakuru ko uyu mutoza ashobora guhita asezererwa.

AS Muhanga ni iya nyuma mu itsinda rya mbere
AS Muhanga ni iya nyuma mu itsinda rya mbere

Mu kiganiro twagiranye na Team Manager wa AS Muhanga, yadutangarije ko ubu bamaze gufata umwanzuro wo guhagarika uyu mutoza ku nyungu z’ikipe kubera umusaruro muke, akaba agaomba kuba asimbuwe na Nzunga Thierry wari umwungirije.

Uyu mutoza Nduwantare Ismail Jean Marie Vianney wanasezerewe mu ikipe ya Gicmbi muri shampiyona ishize, yirukanywe na bwo ataratsinda umukino n’umwe, aha yaje guhita asimburwa na Banamwana Camarade gusa biza kurangira imanutse mu cyiciro cya kabiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka