Ndayishimiye Eric Bakame yasinye muri Bugesera FC

Umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame wari umaze iminsi nta kipe afite yasinye mu ikipe ya Bugesera FC

Ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko yamaze gusinyisha umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame amasezerano y’amezi atandatu, akazayikinira mu mikino yo kwishyura.

Uyu munyezamu nyuma yo gutandukana na Police FC ubwo umwaka w’imikino ushize wari urangiye, ntiyabashije kubona indi kipe bakomezanya.

Bakame wafatiye ikipe y’igihugu y’u Rwanda "AMAVUBI" kuva mu byiciro by’abakiri bato, yafatiye amakipe atandukanye arimo Renaissance, Les Citadins, AS Kigali, ATRACO, APR FC, Rayon Sports, Police FC, ndetse na Tusker yo muri Kenya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka