Ndabakunda ndi hano ngo mbapfire-Ojera Joackiam ku bafana Rayon Sports

Rutahizamu mushya w’ikipe ya Rayon Sports Ojera Joackiam avuga ko yakunze abakunzi b’iyi kipe atari yamaramo n’ukwezi kumwe ndetse ko yifuza kubitura abahesha igikombe.

Ojera Joackiam mu kiganiro yagiranye na Kigali Today nyuma y’umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona Rayon Sports yatsinze APR FC 1-0 avuga ko anishimiye kuba batsinze ikipe ikomeye.

“Ndiyumva neza cyane gutsinda ikipe ikomeye , birumvikana ndiyumva neza kubona intsinzi ku mukino wanjye wa kabiri."

Ojera Joachiam ngo arifuza guha ibyishimo abakunzi ba Rayon Sports
Ojera Joachiam ngo arifuza guha ibyishimo abakunzi ba Rayon Sports

Uyu musore ukunzwe n’abafana ba Rayon Sports avuga ko azabafasha cyane ku ruhande rw’iburyo anyuraho imbere, anavuga ko akunda aba bafana ndetse ko yifuza kuzabitura igikombe.

“Abafana ba Rayon Sports ni beza cyane icyo nshobora kubitura gusa ku mbaraga zanjye wenda nukuzaba Igikombe ku mpera z’umwaka , ndabakunda ndi hano ngo mbapfire.”

Kugeza ubu Ojera Joackiam amaze gukinira Rayon Sports imikino ibiri(2) yakinnye na Kiyovu Sports na APR FC yose yabanje mu kibuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka