N’iyo ubushobozi bwaboneka sinagaruka - Uwari Perezida wa Gicumbi FC

Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 28 Gashyantare 2022 nibwo uwari Perezida w’ikipe ya Gicumbi FC, Urayeneza John, yandikiye ibaruwa y’ubwegure bwe Ubuyobozi bw’Akarere iyi kipe ibarizwamo avuga ko avuye mu nshingano yari afite muri iyi kipe (Perezida).

Urayeneza John
Urayeneza John

Impamvu nyamukuru yatumye Urayeneza John yandika yegura ngo ni amikoro make iyi ikipe ihabwa bityo akaba abona atatuma ikipe itanga umusaruro nk’uko bikwiye.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today, mu kiganiro cy’imikino (KT Sports) yatangaje ko ubushobozi iyi kipe igenerwa budahagije ko ari yo mpamvu asezeye kandi ngo n’iyo bwakongerwa ntabwo yagaruka ngo yongere ayobore iyi kipe.

Yagize ati “Mu ibaruwa nanditse birasobanutse ko ikibazo cy’ubushobozi duhabwa rwose tubona budahagije, ntacyo twakora”

Abajijwe niba ubushobozi buramutse bubonetse yakomeza kuyobora iyi kipe nk’uko byagiye bigenda kuri amwe mu makipe y’uturere, Urayeneza yavuze ko atagaruka kuyobora iyi kipe.

Urayeneza avuga ko Akarere ka Gicumbi katabahaye ibyo bari bumvikanye na ko
Urayeneza avuga ko Akarere ka Gicumbi katabahaye ibyo bari bumvikanye na ko

Ati “Ntabwo nagaruka, babuha n’undi na we agakomerezaho akayobora. Iyo komite igiye gutorwa, muricara n’ubuyobozi bw’Akarere mukaganira mukemeranya ahari ibibazo ko bigiye gukosoka. Hari igihe bitakosokaga bakakwizeza ko umwaka utaha bizakosoka, ugakomeza ugakora ibishoboka byose kugira ngo ikipe ibeho ishobore gukina ariko hari aho ugera ukabona ko imbaraga zawe zishize cyangwa ubwo bushobozi butabonetse. Impamvu ndimo kubibabwira ngira ngo muzi ingengo y’imari (budget) y’utundi turere batanga ku makipe yatwo, ntabwo rero Akarere ka gicumbi ari ko gakennye ku buryo kagira ingengo y’imari ntoya itafasha ikipe. Ubwo rero iyo abantu batabyumvise urabihorera kugira ngo wenda undi uri buze araza abibasaba kandi barabimuha uko byagenda kose.”

Imyaka itatu yari ishize Urayeneza John ari umuyobozi wa Gicumbi FC. Urayeneza avuga ko azakomeza gutanga imisanzu mu ikipe ya Gicumbi ndetse ko azakomeza kuyiba hafi kuko usibye kuba yaranakinnye umupira, anawukunda ku buryo kuwumukuramo bidashoboka.

Ubwegure bwa Perezida Urayeneza John muri Gicumbi FC, buje nyuma y’umunsi umwe uwari umutoza wayo Bienvenue na we atandukanye n’ikipe.

Gicumbi FC ubu iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 14, ikagira umwenda w’ibitego 17.

Ikipe ya Gicumbi ntihagaze neza muri Shampiyona
Ikipe ya Gicumbi ntihagaze neza muri Shampiyona
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka