Umutoza wa Gicumbi FC yeguye nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports

Ku Cyumweru tariki 27 Gashyantare 2022 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona, ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Gicumbi FC 6-0.

Ni umukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, aho Kiyovu Sports yari yakiriye Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma kugeza ubu. Kiyovu Sports yatangiye ibona igitego ku munota wa 23 gitsinzwe na Emmanuel Okwi. Abedi Bigirimana yongeyemo igitego cya kabiri ku munota wa 40 w’umukino, atsinda n’igitego cya gatatu cyasoje igice cya mbere ari ibitego 3-0.

Kiyovu Sports iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe cya Shampiyona
Kiyovu Sports iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe cya Shampiyona

Mu gice cya kabiri, Kiyovu Sports yongeyemo ibindi bitego. Ku munota wa 78 Mugenzi Bienvenue yatsinze igitego cya kane, yongeramo icya gatanu ku munota wa 90 mbere y’uko Emmanuel Okwi ashyiramo icya gatandatu ku munota wa 92 w’umukino.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Kiyovu Sports yahise igira amanota 41 inganya na APR FC ariko Kiyovu ijya ku mwanya wa kabiri muri shampiyona inyuma ya APR FC iri ku mwanya wa mbere kubera ibitego byinshi APR FC izigamye 16 mu gihe Kiyovu Sports izigamye ibitego 14.

Ku rundi ruhande, mu gihe Gicumbi FC yanyagiwe yo yagumye ku mwanya wa nyuma aho ifite amanota 14, umutoza wayo Gyslain Bienvenue Tschiamas yahise yegura ku mirimo ye ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko yari yeguye n’ubundi ku munsi wa 10 ubwo iyi kipe yari imaze gutsindwa na Etincelles 2-0 .

Undi mukino wabaye wahuje ikipe ya Etincelles yakiriye Etoile de l’Est kuri Sitade Umuganda. Etincelles yatsinze Etoile de l’Est ibitego 3-0 byatsinzwe na Isaie Songa ku munota wa 15, Kipasa ku munota wa 45 na Ciza Hussein watsinze icya gatatu ku munota 54. Iyi ntsinzi yazamuye Etincelles igira amanota 18 ku mwanya wa 13 mu gihe Etoile de l’Est yahise ijya ku mwanya wa 14 n’amanota 17.

Imikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona izatangira gukinwa tariki 5 Werurwe 2022 aho Kiyovu Sports izasura Musanze FC, APR FC ikakirira Gasogi United kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo mu gihe Rayon Sports izakirwa na Etoile de l’Est kuri Sitade ya Ngoma mu Karere ka Ngoma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka