Myugariro wa Arsenal ‘Jurriën Timber’ ari mu Rwanda

Myugariro w’imyaka 22 Jurriën Timber ukomoka mu gihugu cy’u Buholandi, ari mu Rwanda aho yaje muri gahunda ya Visit Rwanda.

Uyu myugariro yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 14/12/2023, aho aje muri gahunda ya #VisitRwanda, bikubiye mu masezerano igihugu cy’u #Rwanda gisanzwe gifitanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza.

Jurriën Timber yageze mu Rwanda
Jurriën Timber yageze mu Rwanda

Jurriën David Norman Timber ni umuholandi waje mu ikipe ya Arsenal avuye mu ikipe ya Ajax d’Amsterdam yo mu Buholandi, gusa akaba yaraje guhita agira imvune izatuma agaruka mu kibuga mu mwaka utaha w’imikino.

Kuri iyi tariki 14/12/2023, huzuye neza amezi 5 Timber atangajwe nk’umukinnyi wa Arsenal, dore ko yayisinyiye ku mugaragaro tariki 14/07/2023.

Yakinnye umukino wa mbere mu ikipe ya Arsenal tariki 06/08 ubwo Arsenal yatsindaga Manchester City ku mukino w’igikombe cya Community Shield, aza gukina umukino wa mbere wa shampiyona tariki 12/08 ubwo Arsenal yatsindaga Nottingahm Forest ibitego 2-1.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka