Myugariro Ahoyikuye Jean Paul Mukonya yitabye Imana

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, nibwo hamenyekanya inkuru y’incamugogongo ko myugariro Ahoyikuye Jean Paul Mukonya wakiniraga AS Kigali yitabye Imana aguye mu kibuga.

Ahoyikuye Jean Paul Mukonya yitabye Imana aguye mu kibuga
Ahoyikuye Jean Paul Mukonya yitabye Imana aguye mu kibuga

Amakuru Kigali Today yamenye ni uko ibi byabereye ahitwa Mageragere mu karere ka Nyarugenge aho uyu mukinnyi yakinaga n’abagenzi be maze akagongana n’umunyezamu aho yahise amira ururimi.

Bagenzi be bagerageje kumuha ubutabazi bw’ibanze ngo babe barugarura ntarumire ndetse bifashisha n’inzego z’ubuvuzi ariko birangira yitabye Imana, umurambo uhita ujyamwa mu bitaro bya Nyarugenge. Ahoyikuye Jean Paul yitabye Imana afite imyaka 26 y’amavuko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

RIP mukonya ntuzigera wibagirana
Mu mitima yacu nkabafana ba AS KGL.

#NEVER_FORGOTTEN

Kwizera ferdinand yanditse ku itariki ya: 10-07-2024  →  Musubize

Nukuri Imana imwakire mubayo.😭😭😭

Nzabanterura jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 6-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka