Mvukiyehe yemeje ko yeguye ku buyobozi bwa Kiyovu Sports

Mvukiyehe Juvenal wari Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports, yashimangiye ko atigeze akuraho ubwegure bwe kuko ubu arimo gufasha ikipe mu mezi abiri nk’uko yabyemeye mu bwegure bwe.

Mvukiyehe Juvenal
Mvukiyehe Juvenal

Mu kiganiro yahaye Kigali Today, Mvukiyehe yavuze ko atigeze akuraho ubwegure bwe ku buyobozi bwa Kiyovu Sports, nk’uko byari byatangajwe n’inama y’ubutegetsi.

Ati "Ntabwo nigeze nkuraho ubwegure bwanjye. Nareguye."

Mvukiyehe Juvenal yakomeje avuga ko kuba akiri kuri uyu mwanya, ari gutanga ubufasha mu gihe cy’amezi abiri yavuze mu bwegure bwe.

Ati "Igihe ndimo cy’amezi abiri ni icyo kubafasha nk’uko biri mu bwegure bwanjye."

Mvukiyehe Juvenal yatorewe kuyobora Kiyovu Sports muri Nzeri 2022.

Ibaruwa Mvukiyehe Juvenal yanditse yegura ku buyobozi bwa Kiyovu Sports
Ibaruwa Mvukiyehe Juvenal yanditse yegura ku buyobozi bwa Kiyovu Sports
Itangazo inama y'ubutegetsi yasohoye ivuga ko Mvukiyehe Juvenal yakuyeho ubwegure bwe
Itangazo inama y’ubutegetsi yasohoye ivuga ko Mvukiyehe Juvenal yakuyeho ubwegure bwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kiyovu yabibuze umugabo w’intwali kbc

Turatsinze eric yanditse ku itariki ya: 27-10-2022  →  Musubize

Bwana Juvenal,singombwa kuvuga menshi kuko nkeka ko uhitamo kuza muri kiyovu ntiwigeze utugisha inama. Niba ubonye byanze warekura ariko utarinze kuvuga menshi.

Nduwayezu Leon yanditse ku itariki ya: 27-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka