Mvukiyehe Juvénal yangiwe kwinjira mu Nteko Rusange ya Kiyovu Sports

Mvukiyehe Juvénal wahoze ari Perezida wa Kiyovu Sports yangiwe kwinjira ahari kubera inama y’Inteko Rusange idasanzwe y’iyi kipe yitezwe gutorerwamo ubuyobozi bushya.

Mvukiyehe Juvénal wari uvuye mu Nteko Rusange ya FERWAFA yabaye mu masaha y’igitondo yahise yerekeza i Remera ahari hateganyijwe Inteko Rusange ya Kiyovu Sports idasanzwe.

Uyu mugabo wayiyoboye hagati ya 2020 kugeza 2023 yageze i Remera mu masaha ya saa munani yari yateganyijwe ko inama itangira ariko yangirwa kwinjira mu cyumba cyari kirimo abanyamuryango.

Mvukiyehe Juvénal yangiwe kwinjira mu Nteko Rusange ya Kiyovu Sports
Mvukiyehe Juvénal yangiwe kwinjira mu Nteko Rusange ya Kiyovu Sports

Amaze kugera kuri Hoteli yari iri kuberamo inama yasanze abari bashinzwe umutekano ku muryango bamaze kubwirwa ko atemerewe kwinjira muri iyi nama.

Aba bashinzwe umutekano ageze ku muryango bamubwiye ko atemerewe kuhinjira. N’ubwo inama yari itaratangira, ariko icyumba cyari kirimo abanyamuryango buzuzaga ibyangombwa mbere y’uko inama itangira.

Umunyamakuru wa Kigali Today wari kuri iyi Hoteli yumvise Mvukiyehe Juvénal abwira umwe mu bantu baganiraga amubaza niba hari abanyamuryango batemerewe kwinjira mu nteko rusange.

Yagize ati" Ngo hari abanyamuryango batemerewe kwinjira mu nama?"

Ntabwo ari we gusa kuko hari n’abandi bantu bavugaga ko bangiwe kwinjira bijujuta bavuga ko ikipe itazahinduka ariko izarangira. Mbere y’uko inama nyirizina itangira habanje kuba inama yahuje abantu bamwe barimo Mbonyumuvunyi Karim wari Perezida w’agateganyo ndetse na David Nkurunziza byitezwe ko agirwa Perezida.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka