Musanze izakina na Rayon Sports ifite umunyezamu umwe gusa

Ikipe ya Musanze iri kwitegura umukino wa rayon Sports, izakina ifite umunyezamu umwe udafite umusimbura kuko usanzwe ari uwa mbere yavunitse

Kuri uyu wa Gatanu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hatagize igihinduka, hateganyijwe umukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports izaba yakiriye Musanze mu umukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona.

Musanze izakina ifite umunyezamu umwe ku mukino wa Rayon Sports
Musanze izakina ifite umunyezamu umwe ku mukino wa Rayon Sports

Ikipe ya Musanze izakina uyu mukino ifite umunyezamu umwe gusa witwa Shema Innocent usanzwe ari umunyezamu wa kabiri, mu gihe umunyezamu wa mbere Ndayisaba Olivier yabazwe nyuma y’imvune aheruka kugira.

Rayon Sports yari yabanje mu kibuga ku mukino ubanza wabereye i Musanze
Rayon Sports yari yabanje mu kibuga ku mukino ubanza wabereye i Musanze

Iyi kipe ya Musanze kandi mu gihe umunyezamu Nzarora Marcel yari yaguze atabashije kubona ibyangombwa byo kuyikinira, bikaba bivugwa ko umukinnyi ushobora kuziyambazwa mu gihe Shama Innocent agize ikibazo, ari myugariro Uwamungu Moussa uzwi ku izina rya Kazehe.

Bimenyimana Bonfils Caleb wari watsinze igitego mu mukino ubanza ntakibarizwa muri Rayon Sports
Bimenyimana Bonfils Caleb wari watsinze igitego mu mukino ubanza ntakibarizwa muri Rayon Sports
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ejo aba rayon tugomba kuza tsinda 4 kuli 1 cyamu sanze .

ntakirutiman cassien mugasarenda yanditse ku itariki ya: 16-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka