Kuri uyu wa Gatanu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hatagize igihinduka, hateganyijwe umukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports izaba yakiriye Musanze mu umukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona.
Ikipe ya Musanze izakina uyu mukino ifite umunyezamu umwe gusa witwa Shema Innocent usanzwe ari umunyezamu wa kabiri, mu gihe umunyezamu wa mbere Ndayisaba Olivier yabazwe nyuma y’imvune aheruka kugira.
Iyi kipe ya Musanze kandi mu gihe umunyezamu Nzarora Marcel yari yaguze atabashije kubona ibyangombwa byo kuyikinira, bikaba bivugwa ko umukinnyi ushobora kuziyambazwa mu gihe Shama Innocent agize ikibazo, ari myugariro Uwamungu Moussa uzwi ku izina rya Kazehe.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ejo aba rayon tugomba kuza tsinda 4 kuli 1 cyamu sanze .