Musanze FC yazamuye urugero rw’igitinyiro - Meya Ramuli Janvier

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, asanga umurongo ikipe ya Musanze FC irimo kugenderaho uyishyira ku rwego rw’ikipe y’igitinyiro, aho ngo izigiye guhura nayo ziba ziyifitiye ubwoba, avuga ko muri uyu mwaka igomba kugera kure hashoboka.

Meya Ramuli Janvier
Meya Ramuli Janvier

Meya Ramuli ukomeje muri iyi minsi kugaragara cyane muri stade Ubworoherane aconga ruhago mu myambaro ya Musanze FC, avuga ko kwegera ikipe ari kimwe mu buryo bwo kuyereka ko ayiri hafi.

Aganira na Kigali Today ku myiteguro y’ikipe mu gihe Shampiyona isigaje igihe kitageze ku kwezi ngo itangire, yavuze ko imyiteguro imeze neza, ko abakinnyi bashoboye baguzwe biyongera ku basanzwe, ndetse ko n’ingengo y’imari igenewe ikipe yateguwe.

Yagarutse ku bigwi bwaranze Musanze FC yasoje Shampiyona y’umwaka ushize iri ku mwanya wa gatandatu, umwanya ubuyobozi bufata ko ari mwiza dore ko itari iwuherutse, ashimira cyane ubuyobozi bw’ikipe ku mbaraga bwashyizemo.

Yagize ati “Icyifuzo umuntu aba afite ni ukugera kure hashoboka, nicyo cyifuzo dufite mu bufatanye n’ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze. Tubashimira mbere na mbere, ari abakinnyi n’ubuyobozi babyitwayemo neza rwose, muri uyu mwaka dusoje wa Shampiyona bazamuye ikigero cy’igitinyiro cy’ikipe ya Musanze”.

Musanze FC
Musanze FC

Arongera ati “Amakipe asigaye aza kuri stade Ubworoherane abona ko bagiye gukina na ya kipe itari agafu k’imvugwarimwe, na APR FC twarayitsinze mwabonye ibyishimo abaturage bagize. Abakinnyi n’ubuyobozi bw’ikipe turabasaba ko no muri uyu mwaka wa Shampiyona ikipe yazahatana ikagera kure hashoboka”.

Yavuze ko akarere kiteguye gushyigikira ikipe mu buryo bushoboka bwose, aho umusaruro yatanze iba iya gatandatu, wazamuka ikaza mu myanya ine ya mbere.

Meya Ramuli yavuze ko nk’uko ingengo y’imari y’umwaka ushize yatanzwe n’akarere yari Miliyoni 200, ngo nta cyahindutse n’ubwo bifuzaga ko yazamuka, ikaba yajya hejuru ya Miliyoni 300.

Ati “Kubera indi mishanga myinshi dufite, ingengo y’imari akarere kageneye ikipe iraguma kuri miliyoni 200, gusa twakwifuje no kurenza ahongaho kuko ikipe burya iba ihenze, gushaka abakinnyi beza biba bihenze. Twakwifuje kuzamura ingengo y’imari ikaba yajya hejuru ya Miliyoni 300, ariko hari ibikorwa bindi biba bikenewe”.

Tuyishime Placide, Umuyobozi wa Musanze FC mu kibuga aconga ruhago
Tuyishime Placide, Umuyobozi wa Musanze FC mu kibuga aconga ruhago

Uwo muyobozi arizeza abaturage kuzabona Musanze FC ibaha intsinzi, ari naho ahera abasaba kuzajya bitabira baza kuri stade ari benshi gushyigikira ikipe, asaba n’abafatanyabikorwa barimo abikorera kuyegera, mu rwego rwo kuyifasha na yo ikabamamaza.

Ku bijyanye n’imyiteguro ya stade yanenzwe na FERWAFA ubwo iherutse kuyisura, isaba ubuyobozi ko hari ibyo bakosora, Mayor Ramuli yavuze bamenyeshejwe ibyo bakosora, yemeza ko hari ibyatangiye gukorwa, aho afite icyizere ko Shampiyona izatangira iby’ingenzi byinshi byarakosowe.

Abajijwe ubumenyi afite mu mupira w’amaguru, nyuma y’uko muri iyi minsi akomeje kugaragara mu myambaro y’ikipe ya Musanze akina umupira, yavuze ko aheruka kuwukina yiga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza akina no mu makipe y’imirenge, yumva nta mpano nyinshi afite mu mupira w’amaguru, ngo kuza ku kibuga ni uburyo bwo gushyigikira abakinnyi no gusabana n’abaturage.

Bamwe mu bakinnyi bashya ikipe ya Musanze imaze gusinyisha barimo Hakizimana Amani, Niyijyinama Patrick, Dufitumufasha Jean Pierre n'abandi
Bamwe mu bakinnyi bashya ikipe ya Musanze imaze gusinyisha barimo Hakizimana Amani, Niyijyinama Patrick, Dufitumufasha Jean Pierre n’abandi

Ati “Football ntabwo ari impano yanjye, ariko muri segonderi, muri Kaminuza no mu makipe y’umurenge narakinaga, ariko nta bundi buhanga buhambaye ni ugufatanya n’abandi kwidagadura no kubereka ko mbari hafi muri siporo. Ibuka ubwo ikipe y’abakozi b’akarere iherutse guhura n’iy’abacuruzi ubwo twizihizaga ku nshuro ya 28 Ukwibohora, icyo gihe nahushije ibitego bibiri byabazwe, kuwufunga byarangoye pe, biransaba umuhate nkanjya nkora imyitozo wenda ahari najya ngerageza kuwufunga”.

Kigali Today yegereye kandi Nshimiyimana Maurice (Maso), umutoza wungirije, avuga ko imyiteguro imeze neza kandi ko ikipe izitwara neza kurusha umwaka ushize.

Ati “Umwaka ushize ikipe yabaye nziza ku kigero cya 70%, Musanze FC yabaye iya gatandatu, si umwanya mubi si n’umwiza cyane kuko kwigira imbere iyo tubibona nabyo byari kuba bwiza. Abakinnyi dufite ni beza, komite yagerageje gukora ibishoboka byose ngo ikipe izarusheho kwitwara neza, imyitozo twarayitangiye bizagenda neza”.

Musanze FC ni imwe mu makipe agira abafana benshi mu Rwanda
Musanze FC ni imwe mu makipe agira abafana benshi mu Rwanda

Arongera ati “Ubushize twari dufite abakinnyi benshi barenga 30 ariko tubonye gahunda ya shampiyona uburyo iteye dusanga tugomba kubagabanya bishakira andi makipe, ariko twongeramo amaraso mashya. Tuzatunga abakinnyi 25 bazafasha ikipe muri sezo itaha, turifuza kwigira kandi tuzabigeraho”.

Kugeza ubu ingengo y’imari akarere gaha ikipe ya Musanze ingana na Miliyoni 200, yiyongeraho andi asaga miliyoni 50 aturuka mu bafatanyabikorwa no muri komite nyobozi y’ikipe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka