Amakuru Kigali Today yahamirijwe n’umuyobozi mu ikipe ya Musanze FC mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ahamya ko uyu musore ukina inyuma ya ba rutahizamu (nomero 10) cyangwa akaba yafasha ku mpande yasinye amasezerano y’imyaka ibiri azamugeza mu 2026 akinira mu Ntara y’Amajyaruguru nyuma y’igihe yari amaze akorana imyitozo n’iyi kipe yagombaga kuba yarasinyiye mu byumweru bibiri bishize, ariko hakazamo SC Villa yazamukiyemo yari yongeye kumwifuza byari byatumye ahindura ibitekerezo by’aho azasinya.
Salim Abdalla wavutse mu 2002 bivugwa ko afite inkomoko mu Rwanda binyuze kuri Papa we Salim Brek witabye Imana akagira nyina w’umwarabukazi Said Fatuma, yatangiriye gukina ruhago Kisoro muri Uganda ari naho asanzwe aba mu 2010 ari mu ishuri rya ruhago ryitwa Kisoro Young Simba Football Academy, nyuma y’imyaka ine 2014 ajya mu ishuri rya ruhago ry’ikipe ya SC Villa ari nayo yatangiriyemo gukinira amakipe makuru.
Nyuma yo kuba muri iyi kipe imyaka umunani gusa mu mpeshyi ya 2022 ntibumvikane ku masezerano ngo bakomezanye, yahise asinyira ikipe ya URA FC amasezerano y’imyaka ibiri yagombaga kugeza mu mpeshyi ya 2024 ariko ntabwo byakunze kuko nyuma yo kutabona umwanya uhagije wo gukina, muri Werurwe 2024 Salim Abdalla yafashe icyemezo ata akazi nta ruhushya asabye kugeza muri Kamena 2023 ubwo iyi kipe yatangazaga ko amasezerano ye yasheshwe kubera guta akazi.
Salim Abdalla wavutse tariki ya 10 Kanama 2002 kugeza ubu ku myaka 22 afite kubera impano yari afite idasanzwe Uganda yari yatangiye kumutekereza mu ikipe y’igihugu aho yakiniye abatarengeje imyaka 23.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|