Musanze FC ihagaritse umuvuduko wa Mukura nyuma yo kunganya 0-0

Ikipe ya Musanze FC (iri mu makipe ya nyuma muri Shampiyona y’u Rwanda) yanganyije na Mukura FC iyigabanyiriza umuvuduko uyiganisha ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona.

Abafana ba Musanze bari babukereye
Abafana ba Musanze bari babukereye

Ni mu mukino w’ikirarane wabereye kuri stade ubworoherane tariki 30 Mutarama 2019, aho amakipe yombi yagiye abona uburyo bwo gutsinda ariko kuboneza mu izamu bikanga.

N’ubwo amakipe yombi yanganyije 0-0, nyuma y’umukino abafana b’ikipe ya Musanze n’umutoza Ruremesha bagaragaje akanyamuneza, bamwe bavuga ko barokotse Mukura VS nyuma y’uko iyo kipe ya Mukura yahushije igitego cyari cyabazwe ku munota wa nyuma.

Abakinnyi b'amakipe yombi basuhuzanyije mbere yo gutangira umukino
Abakinnyi b’amakipe yombi basuhuzanyije mbere yo gutangira umukino

Ni umupira watewe na Romami hafi yo muri koruneri, Twizerimana Onesme ashyira ku mutwe umupira ukomeye, Ndayisaba Olivier umunyezamu wa Musanze witwaye neza muri uwo mukino, akuramo umupira mu gihe abafana n’abakinnyi ba Mukura bari barangije kwishimira igitego.

N’ubwo uwo munyezamu yarokoye ikipe ye, Wilonja Ismael umunyezamu wa Mukura VC na we ntiyoroheye ba Rutahizamu ba Musanze FC barimo Pekeyake, Mbonyingabo Regis na Kaburuta nyuma yo kugirirwa icyizere n’umutoza Haringingo Francis wari wicaje Rwabugiri Omar.

Haringingo Francis utoza Mukura VS
Haringingo Francis utoza Mukura VS

Umutoza Haringingo aganira na Kigali Today, yavuze ko yakinnye neza ariko akabura amahirwe. Ngo yababajwe n’igitego cyakuwemo n’umunyezamu wa Musanze ku munota wa nyuma.

Uwo mutoza wa Mukura avuga ko imikino ibiri y’ibirarane agiye kuyitegura neza akayitsinda, akagera ku manota 36 ahesha ikipe ye kunganya na APR FC ifite amanota 36 mu gihe Rayon Sports ifite amanota 32.

Emmanuel Ruremesha utoza Musanze FC
Emmanuel Ruremesha utoza Musanze FC

Ruremesha, umutoza wa Musanze yashimiye abakinnyi be uburyo bitwaye bahagarika umuvuduko wa Mukura VS, avuga ko mu mikino yo kwishyura yiteguye kwitwara neza nyuma yo kwemererwa kugurirwa ba rutahizamu bashoboye.

Mu bataha izamu batatu ikipe ya Musanze yifuza gukoresha mu mikino yo kwishyura, harimo Kambale Salita Gentil wahoze mu ikipe ya Marines, kuri ubu we akaba yaramaze kugurwa n’iyo kipe ya Musanze.

Uyu mukino witabiriwe n'abantu batandukanye barimo n'abo mu nzego z'umutekano
Uyu mukino witabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’abo mu nzego z’umutekano
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka