Musanze F.C yabonye umutoza mushya

Okoko Godefroid wari usanzwe atoza ikipe ya Amagaju F. C. agiye gutoza ikipe ya Musanze FC mu gihe cy’umwaka umwe nyuma y’uko umutoza mukuru n’umutoza wungirije ndetse na kapiteni w’ikipe birukanwe mu kwezi kwa Mata uyu mwaka bashinjwa imyitwarire mibi.

Nk’uko byemezwa n’uwo mutoza mushya wa Musanze F.C, ngo yashyize umukono ku masezerano n’ubuyobozi bw’ikipe ku gicamunsi cy’uyu wa gatatu tariki 02/07/2014, ayo masezerano azamara umwaka.

Rwabugande Benon, Perezida wa Musanze F.C. yabwiye Kigali Today ko uwo mutoza ariwe bahisemo kuko basanze ari we afite ubunararibonye muri ruhago kurusha abandi benshi bari basabye ako kazi ko gutoza ikipe ya Musanze F.C.

Mu masezerano bagiranye na Okoko, ni uko agomba gufasha ikipe ikaza mu makipe ane ya mbere mu gihugu muri shampiyona igiye gutangira mu minsi mike iri mbere, bishobotse igatwara n’igikombe cya shampiyona.

Ku bwa Okoko, ati: “Iyo nshingano irakomeye ariko umutoza agomba gukora kugira ngo abishyikeho.” Yongeraho ko umutoza wenyine adahagije kugira ngo ikipe ize mu myanya ine ya mbere, bisaba ko agira abakinnyi bashoboye na komite icunga ikipe umunsi ku wundi ikora neza.

Okoko Godfroid watozaga Amagaju FC yatangiye gutoza Musanze FC.
Okoko Godfroid watozaga Amagaju FC yatangiye gutoza Musanze FC.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’ikipe, bwemeza ko bwatangiye kurambagiza abakinnyi bagera ku munani bo mu makipe ari mu cyiciro cya mbere ariko amazina yabo azashyirwa ahagaragara shampiyona itangiye; nk’uko Rwabugande Benon yakomeje abisobanura.

Ibitangazamakuru bitandukanye byatangaje ko Okoko yasinye amasezerano na Musanze F.C kandi amasezerano afitanye na Amagaju F.C atararangira ariko we ashimangira ko asheshe akanguhe adashobora kugira amanyanga nk’ayo.

Asobanura ko komite y’Amagaju F.C yaganiriye na yo ishaka ko yongera amasezerano akaba imyaka itatu kuko amasezerano y’umwaka yari yarangiye ariko mu gihe yari atarasinya ayo masezerano, yatunguwe no kumva hari undi mutoza mushya watangiye gutoza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka