Munyantwali Alphonse yagizwe umuyobozi mukuru wa Police FC

Munyantwali Alphonse wabaye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba yagizwe umuyobozi mukuru mushya wa Police FC.

Ibi byatangajwe n’ikipe ya Police FC aho yavuze ko Munyantwali Alphonse yagizwe umuyobozi mukuru wayo, naho SP Regis Ruzindana agirwa umuyobozi wungirije.

Munyantwali Alphonse
Munyantwali Alphonse

Umunyamabanga mukuru akaba n’umuvugizi wa Police FC, CIP Obed Bikorimana, yavuze ko izi mpinduka zigamije kongera imbaraga mu buyobozi no gukomeza kubaka ikipe itanga umusaruro.

Munyantwali Alphonse wabaye Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe akaba Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba, yagizwe umuyobozi wa Police FC asimbuye ACP Yahya Kamunuga wari washyizwe muri izi nshingano muri Nyakanga 2022.

Police FC kugeza ubu iri ku mwanya wa kane muri shampiyona n’amanota 45.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Uyu Muyobozi mushya turamwishimiye cyane,Ferwafa yacu ayiyobore tubone yadukemurira ibibazo birimo

Alias yanditse ku itariki ya: 30-04-2023  →  Musubize

Congratulations to my beloved Honorable Governor

May God keep blessing you Sir

We are so proud of you Sir

BYIRINGIRO Jean Paul yanditse ku itariki ya: 29-04-2023  →  Musubize

TUZASTINDA PEE

NJB yanditse ku itariki ya: 29-04-2023  →  Musubize

Nakomeze rwose ayobore na FERWAFA arandure akavuyo karimo, ayisubize ku murongo. Abasifuzi bo numvise hajemo akuka

Alias yanditse ku itariki ya: 29-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka