Munyankindi yasezerewe na Espoir FC

Nyuma y’imikino ine gusa ya shampiyona ikipe ya Espoir FC ibarizwa mu ntara y’uburengerazuba mu karere ka Rusizi yirukanye uwayitozaga Jean Paul Munyankindi kubera umusaruro mubi n’imyitwarire itarashimwaga n’ubuyobozi.

Aganira na Kigalitoday.com Mudaheranwa Kazimir Aman, umuyobozi wa Espoir FC yavuze ko impamvu nyamukuru yo gusezererwa kwa Munyankindi ari uko kuva uyu mutoza yafata ikipe itigeze itsinda kandi akaba yari afite imyitwarire mibi mu ikipe.

« Twamuzanye tumushakaho intsinzi ariko siko byagenze, ikindi kandi wasangaga azana umwuka mubi mu ikipe, akanasuzugura abo bakorana. Twabonye rero dukomezanyije na we tutagera ku cyo twifuza , duhitamo gutandukana na we ».

Nyamara ariko Munyankindi ntiyemeranywa n’ibyatangajwe n’abamuyoboraga kuko we avuga ko impamvu yo gutsindwa yatewe n’uko ikipe ifite abakinnyi badakomeye avuga ko amakipe yose yamutsinze arusha ubushobozi Espoir FC.

« Ikipe irimo abakinnyi batoya badafite inararibonye. Nabanje kubigisha kugira ngo mbazamure kandi n’abakinnyi barimo bakuze nka ba Hategekimana Bonaventure Gangi na Bebeto Lwamba na bo ntabwo bagifite ingufu cyane. Ikindi kandi ntibyoroshye guhangana n’amakipe afite ubushobozi burenze ubwawe haba ku bakinnyi ndetse n’amikoro »

Munyankindi uzwi ho kutaramba mu makipe akaba yaratoje Police FC na Mukura Victory Sport, hose ahava asezerewe kubera umusaruro muke.
Ikipe ya Espoir imusezereye nyuma yo kunganya na Nyanza FC, ikipe zazamukanye mu cyiciro cya mbere. Ubu Espoir ikaba ari ku mwaya wa 10 n’inota rimwe.

Nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi w’iyi kipe, ngo Gervais Manirakiza wari umaze iminsi mike ahawe akazi ko kungiriza Munyankindi, ni we ugiye gutoza ikipe mu gihe bagishakisha umutoza mukuru.

Uyu Manirakiza wanatoje amakipe menshi harimo Kaminuza y’u Rwanda, Muhanga FC ndetse na Police FC akazatangira akazi ko gutoza nk’umutoza mukuru w’agateganyo kuri icyi cyumweru aho azaba ashaka intsinzi ya mbere y ‘ikipe ya Espoir mu rugo yakiriye Kiyovu Sport i Rusizi.

Théoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka