Mukura VS yatangaje abakinnyi 18 ijyanye muri Sudani

Umutoza wa Mukura, Haringingo Francis, yamaze gutangaza abakinnyi 18 Mukura yajyanye muri Sudani mu mukino wayo na Al Hilal. Ni umukino ubanza wa CAF Confederation Cup w’icyiciro kizagaragaza amakipe azakina mu matsinda.

Mukura VS ifite akazi katoroshye muri Sudani kuri iki cyumweru
Mukura VS ifite akazi katoroshye muri Sudani kuri iki cyumweru

Muri uwo mukino uzaba ku Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019 saa moya n’igice za nijoro ku isaha yo mu Rwanda, Mukura izaba ifite akazi katoroshye imbere ya Al HIlal Omdurman, imwe mu makipe amenyerewe mu marushanwa akomeye muri Afurika ikaba ari na yo ya mbere mu bigwi muri Sudani.

Al Hilal ni yo iyoboye itsinda rya kabiri muri shampiyona ya Sudani ikaba itaratsindwa umukino n’umwe mu mikino irindwi imaze gukina aho yanganyije inshuro imwe ikaba imaze gutsinda ibitego 22 mu gihe yo yinjijwemo ibitego bibiri gusa.

Umutoza wa Mukura uzi neza akazi kamutegereje muri Sudani kuri iki Cyumweru, yagize ati "Al Hilal ni ikipe ikomeye cyane, ni ikipe itazatworohera gukina na yo, urebye umukino bakinnye na Club Africain bashoboraga kuba iwabo baranayitsinze ibitego bine, ni yo mpamvu utapfa kugenda witeguye kuyitsinda, birasaba kwitegurana ubushishozi."

Lomami Frank na Twizeyimana Onesme bafite akazi ko gushakira ibitego Mukura
Lomami Frank na Twizeyimana Onesme bafite akazi ko gushakira ibitego Mukura

Mu bakinnyi Haringingo yatangaje harimo rutahizamu Mutebi Rachid utarakinnye umukino n’umwe mu mikino ine Mukura imaze gukina muri iri rushanwa. Mutebi wari wafatiwe ibihano kubera imyitwarire mibi irimo kunywa inzoga nyinshi, aherutse gusaba imbabazi umutoza n’abayobozi b’ikipe.

Mukura irahaguruka i Kanombe saa saba n’iminota 45 mu ijoro rishyira ku wa gatandatu berekeza i Khartoum ari na ho hazakinirwa umukino ubanza mu gihe umukino wo kwishyura wo uzabera i Huye tariki ya 19 Mutarama.

Mukura iramutse isezereye Al Hilal yaba ibaye ikipe ya kabiri mu mateka y’u Rwanda igeze muri iki cyiciro cy’amatsinda nyuma ya Rayon Sports yabikoze umwaka ushize aho yagarukiye muri ¼ cya CAF Confederation Cup.

Abakinnyi 18 Mukura ijyanye muri Sudani:

Wilonja Ismail, Umar Rwabugiri, David Nshimirimana, Iragire Saidi, Hassan Rugirayabo, Mutijima Janvier, Hatungimana Basir, Tubane James, Gael Duhayindavyi, Munyakazi Youssuf, Iddy Djuma Saidi, Iradukunda Bertrand, Munezero Dieudonné, Ciza Hussein, Lomami Frank, Twizerimana Onesme, Ndayishimiye Christophe na Mutebi Rachid.

Reba imyitozo abakinnyi ba Mukura bakoreye i Kigali mbere yo kwerekeza muri Sudani

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka