Kuri uyu wa Kane ku mugoroba, ndetse no mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, ikipe ya Mukura yakoze imyitozo ikomeye kuri Stade Amahoro i Remera, aho bazi neza ko bagiye gukina n’ikipe ikomeye.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo, umutoza Haringingo Francis yatangaje ko imyitozo yiganje ku yo kugarira, cyane ko bazi ko iyi kipe bazakina ifite ubusatirizi bukomeye.

"Imyitozo y’uyu munsi yari iyo kugerageza kwigisha abakinnyi kugarira kuko El Hilal ku mukino uheruka ni ikipe yakinishije ba myugariro batatu, abo hagati batanu, ndetse na ba rutahizamu babiri kandi bafite ubushobozi bwo gukinisha imitwe."
"Abakinnyi bacu barimo abo twaguze bari bamaze igihe kinini badakina, bamaze kugaruka mu bihe byabo byiza ndetse n’abandi ubona ko bazamuye urwego, ibyo byatumye imikino mpuzamahanga ibanza yaratugoye."
Yagize ati"El Hilal ni ikipe ikomeye cyane, ni ikipe itazatworohera gukina na yo, urebye umukino bakinnye na Club Africain bashoboraga kuba iwabo baranayitsinze ibitego bine, ni yo mpamvu utapfa kugenda witeguye kuyitsinda, birasaba kwitegurana ubushishozi."
Bafite amakuru ko iyi kipe yagoye cyane Club Africain, ariko bizeye kurwana ku ishema ry’igihugu
"Ndebye umwuka uri mu ikipe nkareba ishyaka bafite, ndibaza ko tugiye gukora ibishoboka byose tukahakura umusaruro ufatika, ariko ibizavamo byose tuzabyakira ariko ndazabizeza ko tuzakora ibishoboka ryose turwanire ishema ry’igihugu n’irya Mukura."
Ikipe ya Mukura irahaguruka muri iri joro saa Saba na 45, ikazagera i Khartoum mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, nyuma umukino ubanza na El Hilal ukazaba ku Cyumweru saa moya z’ijoro.
Amafoto yaranze imyitozo yo kuri uyu wa Kane kuri Stade Amahoro














National Football League
Ohereza igitekerezo
|