Mukura VS yajuririye ibihano yahawe kubera kwirukana Opoku Mensah

Ikipe ya Mukura VS yajuririye ibihano yahawe na FIFA byo kwishyura Opoku Mensah wahoze ayikinira, asaga miliyioni 12Frw nyuma yo kuyirega avuga ko yamwirukanye binyuranyije n’amategeko.

William Opoku Mensah
William Opoku Mensah

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Mukura VS ivuga ko kuri ibi bihano nta cyemezo cya nyuma cyari cyafatwa, kuko nayo ubwayo yamaze gutanga ubujurire.

Yagize iti “Ubuyobozi bwa Mukura VSL buramenyesha abanyamakuru ndetse n’abakunzi b’ikipe, ko nta cyemezo cya nyuma cyari cyafatwa na FIFA ku kibazo cya Opoku William Mensah. Burabamenyesha kandi ko FIFA itanga uburenganzira bwo kujuririra ibyemezo byose yafashe.”

Perezida w’ikipe ya Mukura VS na we yongeye guhamiriza Kigali Today ko kugeza ubu urubanza rutari rwarangira, ko ubujurire batanze nabwo butari bwateshwa agaciro cyangwa ngo bwangwe.

Mukura VS yaherukaga kwishyura izindi miliyoni 46Frw
Mukura VS yaherukaga kwishyura izindi miliyoni 46Frw

Mu kiganiro yaherukaga kugirana na Kigali Today, Perezida w’ikipe ya Mukura VS, Maniraguha Jean Damascène, yavuze ko nyuma yo guhanwa kubera imyitwarire itari myiza muri Werurwe 2022, William Opoku Mensah ubwe n’abareberera inyungu ze, banditse bavuga ko batandukanye n’iyi kipe, gusa nyuma yaho ariko Ishyirahamwe ry’abakinnyi babigize umwuga muri Ghana, ryandikira Mukura VS ribamenyesha ko bamwirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mukura VS yaherukaga kwishyura asaga miliyoni 46 Frw umutoza Djilali Bahloul, na we kubera kudakurikiza ibyari biri mu masezerano impande zombi zagiranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka