Mukura VS ishobora kwakirira Kiyovu Sports i Kigali

Umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona biteganyijwe ko Mukura VS izakiramo Kiyovu Sports tariki 23 Ukwakira 2022 ushobora kwimurirwa i Kigali aho kubera i Huye.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today Perezida wa Mukura VS Maniraguha Jean Damascene yavuze ko n’ubwo batari bafata umwanzuro ariko byose bishoboka.

Ati"Mutegereze ibyo dutangaza, dushobora gukinira i Kigali ,dushobora gukinira i Huye ariko nta mwanzuro twari twafata. Mu gihe bitari byemezwa mutegereze."

Ibinyujije kuri Twitter yayo ikipe ya Kiyovu Sports yavuze ko ikomeje kwitegura umukino wa shampiyona izakinira hanze ariko yongeraho ko n’itariki umukino uzabera itari yemezwa kugeza ubu.

Gahunda Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda riheruka gushyira hanze igaragaza impinduka mu mikino imwe n’imwe yagaragazaga ko uyu mukino wari usanzwe uteganyijwe tariki 22 Ukwakira 2022 wimuriwe tariki 23 Ukwakira 2022.

Kiyovu Sports iheruka gutsinda Mukura VS 1-0 mu irushanwa rya Made in Rwanda Cup 2022
Kiyovu Sports iheruka gutsinda Mukura VS 1-0 mu irushanwa rya Made in Rwanda Cup 2022

Kugeza ubu Mukura VS ntabwo yari yatangira kwakirira imikino yayo kuri Stade mpuzamahanga ya Huye kuko nyuma yo kuvugururwa itari yashyirwa mu maboko y’Akarere ka Huye.

Mukura VS ku munsi wa gatanu wa shampiyona iheruka gutsinda Sunrise ibitego 2-1 i Nyagatare mu gihe Kiyovu Sports mu rugo yanganyije na Etincelles FC igitego 1-1.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabakurikiye hanto ngororero_kavumu ni bizimana elie mutubwire amakuru ya apr. umunsi mwiza

Bizimana elie yanditse ku itariki ya: 20-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka