Mukura VS ishobora kudakomeza shampiyona

Nyuma yuko ikipe ya Mukura VS ifatiwe ibihano n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) birimo no kutagura abakinnyi, bitewe n’ideni ifitiye umutoza Djilali Bahlou wirukanywe hadakurikijwe amasezerano yari yagiranye nayo, iyi kipe yasabye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kuyifasha kwishyura iri deni kuko ishobora no kuva muri shampiyona.

Mukura VS ishobora kudakomeza shampiyona
Mukura VS ishobora kudakomeza shampiyona

Mu ibaruwa yanditswe tariki 22 Kanama 2022 igasinywaho na Perezida wa Mukura VS, Maniraguha Jean Damascene, iyi kipe yandikiye umuyobozi wa FERWAFA, ivuga ko ifite ideni ry’ibuhumbi 46,000 by’Amadolari ya Amerika (angana na miliyoni 47,495,874 Frw) yaturutse, ku wahoze ari umutoza wayo Djilali Bahlou wagiye kuyirega muri FIFA, kandi ikaba itarashoboye kwishyura kubera icyorezo cya Covid-19 bityo kugeza ubu, iri deni rikaba ritayemerera kugura abakinnyi baturuka hanze y’u Rwanda ndetse n’imbere mu gihugu bityo ikaba ikeneye ubufasha.

Iyi baruwa ikomeza ivuga ko Mukura VS yandikiye FIFA iyisaba kwishyura iri deni mu byiciro ariko ikabyanga ishimangira ibihano byayifatiwe.

Umufaransa Djilali Bahlou ni we wishyuza Mukura VS ibihumbi 46 by'Amadolari
Umufaransa Djilali Bahlou ni we wishyuza Mukura VS ibihumbi 46 by’Amadolari

Mukura VS ikomeza ivuga ko kubera ibibazo by’ubukungu yagize na n’ubu bitari byacyemuka, isaba FERWAFA kuyifasha ikayishyurira iri deni hanyuma nayo ikajya iyishyura buhoro buhoro, ideni rizaba ryishingiwe n’Akarereka Huye nk’umuterankunga mukuru wayo.

Mukura VS yari ifite abakinnyi 13 ku mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona, yatsinzwemo na Gasogi United igitego 1-0, muri iyi baruwa yamenyesheje FERWAFA ko mu gihe batafashwa kwishyura iri deni idafite ubushobozi bwo gukomeza gukina shampiyona, kuko kugeza ubu ifite abakinnyi 14 ndetse inasaba ko yakorerwa ubuvugizi ikemererwa kwandikisha abakinnyi bayo bashya yari yaguzwe mu gihe gito gishoboka.

Ku mukino wa shampiyona Mukura VS yakinnye na Gasogi United yari ifite abakinnyi 2 b'abasimbura gusa
Ku mukino wa shampiyona Mukura VS yakinnye na Gasogi United yari ifite abakinnyi 2 b’abasimbura gusa

Byagenze gute ngo Mukura VS yisange muri ibi bibazo?

Umunya-Algeria Djilali Bahlou ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, yagizwe umutoza wa Mukura VS mu kwezi k’Ukwakira 2020, asinyana nayo amasezerano y’imyaka ibiri yagombaga kuyitoza ariko nyuma yo kunanirwa gutsinda umukino n’umwe mu mikino itatu (3) ya mbere ya shampiyona ya 2020-2021, amaze gutsindwa na Kiyovu Sports 3-1, akanganya na Sunrise 0-0 akongera gutsindwa na AS Kigali 2-1, mu gihe ariko iyo shampiyona yari yatangiye nayo yahise isubikwa kubera ubwiyongere bwa Covid 19 mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

DUKUNDA MUKURA

TURINAYO.FELECIEN yanditse ku itariki ya: 27-08-2022  →  Musubize

Bamwirukaniraga iki!? Barahubutse bagombaga kwita kungaruka bazahura nazo

Kamikazi yanditse ku itariki ya: 27-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka