Mukura ntiyorohewe mu mukino wayihuje na Al Hilal Omburman

Icyizere cy’ikipe ya Mukura VS ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya CAF Confederation Cup cyo kugera kure muri ayo marushanwa cyaraye kigabanutse nyuma yo gutsindwa ibitego bitatu bya Al Hilal Omburman ku busa bwa Mukura.

Ikipe ya Mukura ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup
Ikipe ya Mukura ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup

Ni umukino ubanza w’icyiciro kizagaragaza amakipe azakina mu matsinda, umukino waraye ubereye i Khartoum muri Sudani.

Ibitego bya Al Hilal Omburman byatsinzwe na Mohamed Mukhtar, Idriss Mbombo na Mohamed Bashir biyongerera ingufu n’icyizere cyo kugera mu matsinda no gufata ku mafaranga ahabwa ikipe yageze mu matsinda.

Icyakora Al Hilal igomba kubanza gutegereza umukino wo kwishyura uzaba mu mpera z’iki cyumweru tariki 19 Mutarama 2019, umukino uzabera i Huye kuri Stade y’ako karere.

Kugira ngo yizere kugera mu matsinda, ikipe ya Mukura birayisaba gutsinda Al Hilal Omburman ibitego bine ku busa.

Mukura iramutse isezereye Al Hilal yaba ibaye ikipe ya kabiri mu mateka y’u Rwanda igeze muri iki cyiciro cy’amatsinda nyuma ya Rayon Sports yabikoze umwaka ushize aho yagarukiye muri ¼ cya CAF Confederation Cup.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mukura ikeneye rutayimu ntigure rutazamu ufatika

Teoneste yanditse ku itariki ya: 14-01-2019  →  Musubize

Ikipe yacu nubwo itakomez yerekanyek ibintu byise bishoboka kko ikeneye rutahizamu ubyumva neza kd tuzayigum inyuma niyacu

Iraguha pacifique mvs yanditse ku itariki ya: 17-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka